Ibyababaje n'ibyashimishije Rutanga Eric wagize isabukuru, umukinnyi wamugoye cyane mu buzima bwe #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Myugariro wa Police FC, Rutanga Eric avuga ko ku munsi yizihizaho isabukuru y'amavuko ye, ikintu cyamushimishije mu buzima bwe ari ukubyara umwana we w'imfura, kumuterura akivuka byaramushimishije cyane.

Uyu munsi ku wa 3 Ugushyingo 2021 myugariro Rutanga Eric yizihije isabukuru y'amavuko aho yagize imyaka 29.

Aganira n'ikinyamakuru ISIMBI, Rutanga Eric yavuze ko ikintu cya mbere cyamushimishije mu buzima bwe ari ukubona imfura ye yavutse (Isimbi Taaliah), akimuterura ngo yumvise ibyishimo bimurenze.

Ati "Ikintu cyanshimishije ni ukubona umwana wa mbere, imfura yanjye ikivuka nkimufata numvise ibyishimo birenze.
Naho mu by'akazi ni igihe tujya mu matsinda ya Confederations Cup."

Avuga ko ikintu cyamubabaje mu buzima bwe ari byinshi nko kubura abantu mu muryango we bitabye Imana, gusa ngo icyamushenguye ni urupfu rwa Ndikumana Hamad Katauti wari umutoza we muri Rayon Sports witabye Imana mu Gushyingo 2017.

Ati "Ibyambabaje ni byinshi cyane, nagiye mbura abantu bagapfa bo mu muryango wanjye ariko icyambbaje cyane ni urupfu rwa Katauti."

Umukinnyi wamugoye mu buzima bwe, ni umunya-Afurika y'Epfo, Tau Percy wakiniraga Mamelodi Sundown bahuye 2018 muri CAF Champions League, icyo gihe yakiniraga Rayon Sports.

Ati "Umukinnyi wangoye ni uwo muri Mamelodi bita Tau Percy wakinishaga imoso, ni we wangoye cyane."

Rutanga Eric wujuje imyaka 29, yakiniye amakipe atandukanye nka APR FC, Rayon Sports ubu akaba ari muri Police FC.

Urupfu rwa Ndikumana Hamad Katauti ni cyo kintu cyamubabaje cyane
Tau Percy ni we mukinnyi wamugoye
Umunsi yibarutse imfura ye ni wo munsi wamushimishije mu buzima
Rutanga Eric yujuje imyaka 29



Source : http://isimbi.rw/siporo/ibyababaje-n-ibyashimishije-rutanga-eric-wagize-isabukuru-umukinnyi-wamugoye-cyane-mu-buzima-bwe

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)