Umuhanzi Juno Kizigenza yatangaje ko atishimiye uburyo yabujijwe kuririmba mu gitaramo aho yagombaga indirimbo ze akahatwika nyuma yo gufasha Ariel Wayz mu ndirimbo away nyamara bikarangira yimwe umwanya.
Abakunzi b'umuziki bari bakoraniye muri Kigali Arena, baciye iryera Juno Kizigenza ubwo ari agiye gufasha Ariel Wayz indirimbo 'Away' bakoranye.
Nyuma y'iyi ndirimbo Juno Kizigenza yijeje abakunzi be ko agiye kugaruka ku rubyiniro, birangira icyizere kiraje amasinde mu bakunzi b'umuziki.
Juno Kizigenza utabashije kuririmba muri iki gitaramo, yaboneyeho umwanya wo kwisegura ku bakunzi be batigeze babashaka kumubona ku rubyiniro nkuko hari abari babyiteze.
Uyu muhanzi yibukije abateguye iki gitaramo ko bakeneye kubaha abahanzi bo mu Rwanda.
Ati 'Ntibifatwe nabi ariko abateguye iki gitaramo bakeneye kubaha abahanzi bo mu Rwanda.'
Byari byitezwe ko Juno Kizigenza abanziriza Omah Lay ku rubyiniro, icyakora bitewe n'amasaha igitaramo cyagombaga gusorezwa, byabaye ngombwa ko yirengagizwa.