"Nuko musenge mutya muti" 'Data wa twese uri mu ijuru, Izina ryawe ryubahwe, Ubwami bwawe buze, Ibyo ushaka bibeho mu isi, Nk'uko biba mu ijuru." Matayo 6:10;9
Icyifuzo cy'Imana cya mbere, ni uko abantu bamenya Data wa twese
Muri iki gihe mfite ubwoba, dufite generation y'urubyiruko batigeze biyakirira Yesu! Kandi Imana ntigira abuzukuru, igira abana. Mu bwami bw'Imana ntabwo ubiraga uwo uzabyara, agomba kwiyakirira Yesu Kristo nk'Umwami n'Umukiza. Kimwe mu byazanye Yesu, ni ukumenyesha abantu Data. Yaravuze ngo" Ntawe uzi Data usibye uzi Umwana, kandi ntawe uzi Umwana keretse uwo ashatse kumuhishurira"
Dukwiye kwiyakirira Yesu ku giti cyacu, dukwiye gusobanukirwa ko Imana ari Data: Ni Data w'abakire n'abakene, w'abize n'abatarize, w'abazungu n'abirabura, w'abatuye mu mujyi no mu cyaro, uburenganzira kuri we turabunganya. Ni Data wa twese!
Icyifuzo cya 2 cy'Imana, ni ukubaho ubuzima buyubaha
Ikintu ab'isi bahora abakristo, ni ukubaho ubuzima budahuye n'ibyo tuvuga. Dukwiye kwiga kubaho ubuzima bwubaha Imana: Ukayubahisha amafaranga yaguhaye, imyenda utunze, ubusore ufite, ubwenge wize mu ishuri, ukabaho ubuzima bwubaha Imana.
Imana ikwiye kubahwa ku bwawe, izina ryayo rikwiye kubahwa kubw'umugisha yaguhaye.
Icyifuzo cya 3 cy'Imana, ni ukwamamaza Ubwami bwayo
Dukwiye kugaragaza Ubwami bw'Imana muri buri gace kose turimo. Imana ifite inyota y'abantu bajya guhagararira Ubwami bwayo mu nzego z'ibanze, Imana ifite inyota y'urubyiruko rwajya mu gisirikare bakazaba Abajenerari bavuga mu ndimi nshya buzuye Umwuka Wera.
Imana ifite inyota yo kubona abacuruzi mpuzamahanga bakomeye, bahagarariye Ubwami bw'Imana mu mafaranga. Imana ifite inyota y'abantu bahagararira Ubwami bw'Imana. Abo bantu, Imana izabagira umuyoboro w'ibyiza mu nzego zose kuko bahagarariye Ubwami bw'Imana mu isi.
Ni gute uhagarariye Ubwami bw'Imana mu rugo rwawe? Hagati yawe n' abo mu rugo rwawe, n' abo mukorana?
Icyifuzo cya 4 cy'Imana, Ubushake bwayo bukwiye kuza muri buri Domain
Muri buri murimo ukora, ubushake bw'Imana bukwiye kuzamo. Ibi ni byo twaremewe, kandi dukwiye kubikora Imana igasubizwa. Bityo nawe Imana izakugirira neza, izagutsindira imigambi ya Satani. Igihe cyose ubereyeho inyungu z'Ubwami bw'Imana, ntizareka kukurwanirira.
Source: Agakiza Tv
Daniel@agakiza. org
Source : https://agakiza.org/Ibyifuzo-4-Imana-ishaka-ko-uyifasha-gusengera-Pst-Habyarimana-Desire.html