Muri iki gitaramo, uyu muhanzi yaririmbye nyuma ya Platini. Yishimiwe mu buryo bukomeye, Arena yose irahaguruka ubwo yaririmbaga indirimbo zakoze ku mitima ya benshi nka "Kinyatrap", "Tsikizo", "igifu", "Ni mwebwe" n'izinzi.
Mu kiganiro kihariye yagiranye na Inyarwanda nyuma y'iki gitaramo, yagaragaje ibyishimo yagize nyuma yo guhagurutsa Arena yose, ashimangira ko iki gitaramo cyamweretse ko injyana ya "Kinyatrap" yazanye we n'abasore bo muri Green Ferry Music, imaze kubaka amateka.
Bushali yahaye abanyarwanda ibyishimoÂ
Yatangiye agira ati: "Ni neza umuriro ni 4 yego bro!". Asobanura ukuntu iki gitaramo cyamweretse ko "Kinyatrap" bazanye imaze kubaka amateka, yagize ati: "Kinyatrap igeze ku rwego rw'iteka, iteka rizahora ari iteka bro. Ubu ngubu ni amateka, turi mu bihe byo gukora amateka "Kinyatrap"Â aho ariho hose mu bana, mu bamikazi no mu bami".
Yashimangiye ko ikimuraje inshinga ari ibikorwa birushaho kumenyekanisha iyi njyana, ahamya ko Omah Lay ari umuhanzi mwiza kandi ukiri muto bahuriye mu kiciro kimwe cy'abahanzi bashya ukwiye kwigirwaho byinshi, mu gihe gito amaze mu muziki.Â