Umuhanzikazi Butera Knowless atera benshi kwibaza impamvu aho atemba itoto kandi ntahinduke, gusa mu gisubizo yahaye umufana we wagerageje kumubaza kuri icyo kibazo cyatangaje abandi bari bafite amatsiko yo kumenya aho uyu mubyeyi w'abana babiri akomora ubwiza.
Hari uwitwa Bugirifulgence kuri instagram wari umaze kubona umuhanzikazi Butera Knowless abajije abakunzi be kumubaza ikibazo cyose bashaka cyane ko yari yiteguye kugisubiza maze ubona ko yari amaze igihe abyibazaho anyurwa no kubaza uyu muhanzikazi.
Abaza Butera Knowless yagize ati'Ni irihe banga ukoresha kugira ngo ugume kuri taye hhhh.' Mu kumusubiza, uyu muhanzikazi yagize ati 'Ni amazi menshi n'amasengesho.' Nyuma y'uko abazwa icyo kibazo ni benshi bari bategereje igisubizo ari busubize kuko hari benshi babyibazaga bitewe n'uburyo agaragaramo cyane ko bamwe bahise bavuga ko nabasubiza nabo bari bwumvireho.