Ibyo Sheebah Karungi yakoreye abafana be ni akumiro(AMAFOTO) – YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku munsi nk'uyu tariki 11 Ugushyingo nibwo umuhanzikazi Sheebah Karungi wo mu gihugu cya Uganda yizihiza isabukuru y'amavuko ye, kuri uyu munsi akaba yakoreye ibasanzwe abafana be maze abasangiza amafoto adasanzwe

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Sheebah Karungi wizihiza isabukuru y'amavuko y'imyaka 32, yasangije abamukurikira amafoto adasanzwe yavugishije abatari bacye ari na ko bamwifuriza isabukuru y'amavuko. Ifoto ya mbere yashyize hanze yakurikiwe n'ubutumwa bwo gushima Imana agira ati:'Mana ushimwe ku bw'ubuzima bwanjye.' Benshi bahise baheraho bamwifuriza isabukuru y'amavuko.


Mu bundi butumwa Sheebah yashyize hanze yasingije nyina wamwibarutse agira ati:'Reba umukobwa wa Kabazungu utange icyifuzo we!' Umwe mu babonye iyi foto witwa Kamaraadrian yatangaye cyane agira ati:'Mana yanjye, reba ishusho y'Imana'. Sheebah yakomeje kugenda asangiza abamukurikira mu kwizihiza isabukuru ye amafoto anyuranye arimo ayo yambaye ibibabi ahandi yambaye hafi ya ntabyo.



Source : https://yegob.rw/ibyo-sheebah-karungi-yakoreye-abafana-be-ni-akumiroamafoto/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)