Iyo virusi ngo imaze iminsi mike irimo kuvugwa mu bice bitandukanye by'isi, ikaba ari iyo mu bwoko bwihinduranyije bwa Covid-19. Yabonetse bwa mbere mu gihugu cy'u Bushinwa mu mpera z'umwaka wa 2019, mu gihe iyi virusi nshya yagaragaye bwa mbere ku mugabane wa Afurika mu gihugu cya Botswana mu minsi micye ishize, yongera kugaragara muri Afurika y'Epfo no muri Hong Kong, kuri ubu ikaba yageze mu bihugu bya Israel, u Bubiligi, mu Bwongereza n'ahandi.
Ngo ni virusi ifite umwihariko w'uko ikomatanyirijemo ibyagiye bihindagurika kuva kuri virusi ya mbere kandi byagaragaye no muri virusi yiswe Delta, ku buryo ari amakuru ateye impungenge kuko kuba ikomatanyirijemo uko virusi ya Delta yahindutse kandi Delta yarahindutse ihinduka nabi kuko yari ifite ibibi biyiranga nko kwandura cyane.
Iyi virusi ukurikije ibyo abashakashatsi barimo kuyivugaho ngo ni virusi ikaze kurenza izindi zose zayibanjirije. Gusa ariko ngo icyiza gihari ni uko ishobora gupimwa hifashishijwe uburyo busanzwe bukoreshwa nka ‘rapid test' cyangwa se PCR, ku buryo nta kibazo gihari cyo kuba aho yageze hamenyekana byoroshye.
Minisitiri w'Ubuzima Dr. Daniel Ngamije, avuga ko iyi virusi nshya yandura mu buryo budasanzwe kubera umwihariko w'uburyo ifatamo.
Ati “Abashakashatsi baragaragaza ko mu turemangingo twayo twahindutse harimo kwihinduranya (mutation), kugera ku nshuro zigeze kuri 30, harimo izo zari zisanzwe za Delta na Alpha, ariko ifite izindi nk'eshatu zihariye, zirimo cyane cyane ituma iyo virusi ifata ku turemangingo ishaka kwinjiramo, muzi ko ubundi virusi iva mu karemangingo kamwe ijya mu kandi kugira ngo ibashe kwiyongera”.
Akomeza agira ati “Iyi ngiyi ifite ubushobozi bwo kwegera uturemangingo buri hejuru, ku buryo ibasha kumatira cyane ku karemangingo, ubwo bushobozi bwo kumata cyane butuma ibasha kwinjira, kandi bigatuma nyine yakwandura kurusha indi idafite ubwo bushobozi cyane, ari na ho birimo gutera impungenge kuko nko mu ntara imwe yo muri Afurika y'Epfo mu gihe cy'ibyumweru bitatu abasuzumwaga bari kuri 1%, ariko mu byumweru bitatu byavuye kuri 1% bijya kuri 30%, bigaragara y'uko irandura cyane”.
Kuri ubu ngo abashakashatsi bakaba barimo kureba niba iyo virusi yica cyane cyangwa se ikaba yatera ibibazo cyane kurusha izari zisanzwe, aho barimo kureba niba abayanduye barimo kugaragaza ibimenyetso bidasanzwe nko kugira umusonga ukabije cyane, n'ibindi bikunda kuranga umuntu urembye ufite covid-19 bikanamuviramo gupfa, aho barimo gukurikirana abarwayi bayirwaye kugira ngo barebe hamwe no kureba niba imiti isanzwe ivura izayibanjirije yashobora kuyivura.
Minisiteri y'Ubuzima mu Rwanda irasaba abaturarwanda gukomeza kwitabira gahunda yo kwikingiza covid-19, kuko n'ubwo hadutse iyi virusi bitabujije ko uwahawe urukingo hari ikigero runaka cy'ubudahangarwa aba afite cy'uko adashobora kuzahazwa n'iyo virusi mu gihe imugezeho.
Abantu barasabwa gukomeza kubahiriza amabwiriza asanzwe yo kwirinda covid-19, kuko ari cyo cyonyine gishobora kubarinda kuba bakwandura iyi virusi nshya.
source : https://ift.tt/3resCK1