Ibyo wamenya ku midali n’ibimenyetso by’ishimwe bihabwa abasirikare b’u Rwanda - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibyishimo by’umusirikare bya mbere abigira iyo igihugu arinze cyangwa se abagituye babayeho batekanye nta muntu n’umwe ubahungabanyiriza umutekano.

N’iyo bibaye ngombwa ko ajya ku rugamba, nta kimunyura nko kuba yanesha umwanzi, biri mu muco w’igisirikare ku buryo ari ishema ku muntu wese ukirimo cyane ko ibyo aba akoze bigirira akamaro benshi imyaka uruhumbirajana.

Abanyarwanda bari mu bantu ba mbere bazi agaciro k’umusirikare. Benshi bararaga umutima uhagaze, bumva ko isaha n’isaha inka zabo n’intama biza kwibwa, ko umuntu runaka ari buze yatyaje umuhoro akabakata amajosi abaziza uko bavutse, ko nibaramuka bari mu muhanda baza guhura n’inkonkobotsi ikabamerera nabi.

Inkuru mbarirano iratuba! Uyu munsi ndakwifuriza ko wazahura n’umusirikare mu masaha y’ijoro utashye bwije. Iyo bibaye ngombwa ko aguhagarika, akubwira mu kinyabupfura, akakubaza aho ujya yarangiza akakwifuriza urugendo rwiza.

Uzibeshye wenda uyobe unyure mu Kiyovu mu masaha akuze, hari imihanda myinshi pe kandi yose ijya gusa. Hari iyo abantu bose bemerewe kunyuramo n’indi bibujijwe. Abamotari bageze i Kigali bwa mbere, bajya bahura n’iryo hurizo wenda akibeshya ntarebe neza icyapa akisanga yanyuze inzira itariyo.

Abahungu “ba muzehe” barakuyobora bakakwereka inzira ukagenda rwose uzi aho uri bunyure mu gihe undi muntu ushobora no kumuyoboza ku manywa akakureba gusa akakureka.

Ni byinshi byo kwishimirwa ku basirikare ariko nabo iyo bakoze neza barabishimirwa. Ishimwe rikomeye babona ni ukuzamurwa mu ntera no guhabwa imidali y’ishimwe.

Ipeti rya nyuma mu Rwanda ni irya General, rifitwe n’abantu bane; munsi yaho naho hariho abandi bane bafite irya Lieutenant General.

Hejuru y’amapeti, abasirikare bahabwa imidali ifite igisobanuro gitandukanye kandi ikajya mu bigwi bya buri wese.

Ibyo wamenya ku midali itangwa ku basirikare mu Rwanda

Hambere imidali yatangwaga ni itatu harimo Umudende. Wambarwaga mu ijosi ugahabwa umuntu wishe ababisha barindwi ku rugamba.

Undi ni Impotore wahabwaga umusirikare wishe ababisha 14 cyangwa se wagize uruhare mu kwagura ubwami.

Ni mu gihe umusirikare wishe ababisha 21 we yashimirwaga mu ruhame mu birori byitwaga “Gucana uruti”. Iyo ni yo yari imidali y’ishimwe yatangwaga ku basirikare.

Ubu mu gisirikare cy’u Rwanda hari ubwoko 15 bw’imidali ihabwa abasirikare, ihera ku mudali w’icyubahiro mu gisirikare cy’u Rwanda (RDF Order of Honour).

Kugira ngo umusirikare ahabwe umudali, byemezwa n’Umugaba w’Ikirenga, abisabwe na Minisitiri ufite ingabo z’Igihugu mu nshingano ze. Icyo gihe umusirikare ubaye intangarugero mu kazi ahabwa imidali n’ibindi bimenyetso by’ishimwe bitangwa muri RDF.

Ashobora kubihabwa akiri mu kazi, yaragiye mu kiruhuko cy’izabukuru cyangwa yaritabye Imana.

Umudali w’Icyubahiro w’Ingabo z’u Rwanda

Ufite ishusho y’igi rihagaritse rifite impeta ebyiri zitandukanye. Inyuma h’iyo mpeta hariho amagambo “Rwanda Defence Forceˮ na “Defence Order of Honourˮ.

Impeta y’imbere iriho ikirango cya RDF. Umudali ufashwe n’urufatiro rwa zahabu rurimo inkota hagati, iri ku mwenda w’ubururu n’umweru.

Intare ishushanyije ku ibara ry’icyatsi kibisi n’ubururu bw’ikirere igaragaza Ingabo zirwanira ku Butaka; kagoma irimo iguruka ishushanyije ku ibara ry’ubururu bw’ikirere bigaragaza Ingabo zirwanira mu Kirere, mu gihe urusamagwe rusutamye inyuma y’intare na kagoma bishushanyije byombi mu ibara ry’icyatsi kibisi n’ubururu bw’ikirere bigaragaza Inkeragutabara.

Imbunda isobekeranye na misile bigaragaza ingufu z’igihugu, mu gihe inkota igaragaza ubwitange mu kukirinda.

Umudali w’Icyubahiro w’Ingabo ni wo w’ikirenga utangwa mu Ngabo z’u Rwanda uhabwa umusirikare ukiri mu kazi cyangwa uri mu kiruhuko cy’izabukuru wakoreye igikorwa cy’indashyikirwa igihugu, byemejwe n’ubuyobozi bubifitiye ububasha.

Uruti: Umudali wo Kubohora Igihugu

Uruti ni uruziga kandi ufite ibara rya zahabu. Igice cyawo cy’imbere kigizwe n’ikarita y’u Rwanda, ruri mu minyururu n’ibiganza biri kuyishwanyaguza.

Handitseho amagambo “National Liberation Medalˮ n’inyenyeri eshatu hasi. Iminyururu ifashe ikarita y’u Rwanda igaragaza ibiganza by’igitugu no gukandamizwa n’ubuyobozi bw’u Rwanda bw’icyo gihe. Ibiganza bishwanyaguza iminyururu n’inyenyeri eshatu bihagarariye ukunga ubumwe kw’imbaraga zibohoza igihugu.

Uhabwa umusirikare ukiri mu kazi cyangwa uri mu kiruhuko cy’izabukuru wagize uruhare mu rugamba rwo kubohora Igihugu hagati y’itariki ya 1 Ukwakira 1990 kugeza ku itariki 4 Nyakanga 1994. Ushobora guhabwa umuntu utakiriho ukakirwa n’umwe mu bazungura be ku rwego rwa mbere.

Umudali wo guhagarika Jenoside: Umurinzi

Ni uruziga rw’ibara rya zahabu ukagira kandi n’ikarita y’u Rwanda ku ruhande rw’imbere. Mu ikarita harimo icumu, inanjoro, umuhoro n’ubuhiri burimo imisumari, zari zimwe mu “ntwaroˮ zakoreshejwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Ibi byashwanyagujwe kandi bivunwa na bote ya gisirikare igaragaza imbaraga zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi.

Uhabwa umusirikare wari muri RPA kugeza tariki ya 4 Nyakanga 1994 kandi wagize uruhare mu guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi.

Umudali w’Ubutwari

Ufite ishusho y’inyenyeri ifite imitwe itanu yo mu ibara rya zahabu. Ufite uruziga ku ruhande rw’imbere rurimo umuheto gakondo n’imyambi ibiri isobekeranyije.

Ku ruhande rw’inyuma rw’umudali handitse amagambo “FOR BRAVERYˮ. Umuheto gakondo n’imyambi ibiri isobekeranyije bigaragaza amateka y’imiterere y’intambara y’u Rwanda.

Uhabwa umusirikare wo mu Ngabo z’u Rwanda waranzwe n’ibikorwa by’ubutwari buhebuje, cyangwa ubwitange buhebuje aho rukomeye byashoboraga gutuma ahatakariza ubuzima, kandi akaba yaragaragaje ubutwari bwo mu rwego rwo hejuru.

Umudali w’Imikorere y’Intangarugero (EPM)

Ni inyenyeri y’imitwe itanu y’ibara rya zahabu. Ku ruhande rw’imbere hari impeta ya zahabu ifite inyenyeri imwe itukura ikikijwe n’inyenyeri esheshatu za zahabu.

Inyenyeri itukura igaragaza icyitegererezo cy’umusirikare abandi bareberaho. Izindi nyenyeri zigaragaza abo bakorana. Ku mudali inyuma handitse amagambo “For Exemplary Performance”.

Uhabwa umusirikare wo mu Ngabo z’u Rwanda wakoze mu buryo bw’intangarugero imirimo ye ya gisirikare; uwagaragaje igihe cyose ubwitange ku murimo, ubushake bwo gufata inshingano n’icyifuzo gihoraho cyo kuba indashyikirwa byiganwa n’abandi basirikare bo mu mutwe we.

Umudali w’Ikirenga w’Ubuyobozi Bukuru bw’Ingabo bukomatanyije

Ufite ishusho y’igi n’ibimenyetso bya buri cyiciro mu bigize Ingabo z’u Rwanda. Ku ruhande rw’imbere rw’umudali hari Intare ishushanyije mu ibara ry’icyatsi kibisi isobanura Ingabo Zirwanira ku Butaka, kagoma iri kuguruka ishushanyije ku ibara ry’ubururu bw’ikirere isobanura Ingabo Zirwanira mu Kirere, naho urusamagwe rusutamye inyuma y’intare na kagoma byombi bishushanyije mu ibara ry’icyatsi kibisi n’ubururu bw’ikirere rusobanura Inkeragutabara.

Ku ruhande rw’inyuma rw’umudali handitse amagambo “Joint Command Superior Medal”. Uwuhabwa agomba kuba ari Ofisiye ukiri mu kazi cyangwa uri mu kiruhuko cy’izabukuru yarabaye indashyikirwa mu buyobozi bukuru bw’Ingabo no ku rwego rw’ubuyobozi bukuru bw’Ingabo bukomatanyije.

Agomba kuba yararanzwe no guharanira no guteza imbere indangagaciro z’Ingabo z’u Rwanda zijyanye no kwihesha agaciro, gukunda Igihugu n’ubutwari mu gihe yari akiri mu mirimo ye.

Umudali w’Akazi k’Indashyikirwa k’Ingabo zirwanira ku Butaka

Ufite ishusho y’igi n’ibimenyetso by’Ingabo zirwanira ku Butaka. Ku ruhande rw’imbere rw’umudali hari intare n’intwaro z’Ingabo Zirwanira ku Butaka.

Ibimenyetso bishushanyije mu ibara ry’icyatsi kibisi bigaragaza imiterere y’ahantu Ingabo Zirwanira ku Butaka zikorera. Uruhande rw’inyuma rw’umudali rufite ibara rya zahabu kandi rwanditseho amagambo “Army Superior Service Medal”.

Umudali w’Akazi k’Indashyikirwa k’Ingabo zirwanira mu Kirere

Ufite ishusho y’uruziga n’ibimenyetso by’ingabo zirwanira mu Kirere. Ku ruhande rw’imbere rw’umudali hari kagoma ifashe missile, iri kuguruka mu ibara ry’ubururu bw’ikirere bigaragaza imiterere y’ahantu ibikorwa by’Ingabo Zirwanira mu Kirere bikorerwa.

Ku ruhande rw’inyuma rw’umudali hafite ibara rya zahabu kandi handitseho amagambo “Air Force Superior Service Medal”.

Umudali w’Akazi k’Indashyikirwa k’Ingabo Zirwanira mu Kirere uhabwa Ofisiye wabaye indashyikirwa mu buyobozi no mu buyobozi bw’Ingabo Zirwanira mu Kirere kandi akaba yararanzwe no gukurikirana no guteza imbere indangagaciro z’Ingabo z’u Rwanda zijyanye no kwihesha agaciro, gukunda igihugu n’ubutwari igihe yari akiri mu mirimo ye.

Umudali wo gutabarira igihugu hanze yacyo

Ufite ishusho y’igi n’ibara rya zahabu. Ushushanyijemo inyenyeri y’imitwe itanu n’ibishushanyo by’abasirikare bari mu kazi bari kugenda. Ahagana hasi h’umudali handitseho amagambo “Foreign Campaign Medalˮ.

Inyenyeri y’imitwe itanu n’abasirikare babiri bafite imbunda bisobanura imbaraga zirenga imipaka zirinda ubusugire bw’Igihugu cyacu. Umubare wometsweho ugaragaza inshuro umusirikare yatabariye igihugu.

Uhabwa umusirikare wari mu Ngabo z’u Rwanda wagize uruhare mu ntsinzi cyangwa mu gikorwa cya nyuma mu rugamba rwo gutabarira Igihugu hanze yacyo.

Umudali w’Irahira rya Perezida

Ni umudali ufite ibara rya zahabu mu ishusho y’igi rihagaritse. Ku ruhande rw’imbere rw’umudali hashushanyije imisozi imeze nk’inyeganyega yakwaho n’izuba rirashe ikikijwe n’amashami abiri y’umunzenze.

Izuba rirashe rigaragaza icyizere cy’Igihugu, imisozi isa nk’inyeganyega igaragaza ubwiza bw’Igihugu, mu gihe amashami abiri y’umunzenze agaragaza ubusugire n’ubumwe bw’u Rwanda. Hejuru hawo handitseho amagambo y’Ikinyarwanda: “Irahira Rya Perezida Wa Repubulika”.

Uhabwa umusikare wari mu Ngabo z’u Rwanda igihe cy’irahira rya Perezida wa Repubulika y’u Rwanda. Umusirikare wari mu Ngabo z’u Rwanda mu gihe cy’irahira rya Perezida wa Repubulika inshuro zirenze imwe, ahabwa umudali we uriho ikimenyetso kigaragaza izo nshuro.

Umudali wo kubungabunga Amahoro

Ufite ishusho y’uruziga n’ibara rya zahabu. Uriho umubumbe w’Isi n’inuma ifashe ikibabi mu kanwa byose bikikijwe n’amashami abiri y’umunzenze.

Inuma ifashe ikibabi mu kanwa bigaragaza amahoro naho amashami y’umunzenze akikije umubumbe w’Isi agaragaza kubumbatira umutekano ku Isi.

Uhabwa umusirikare mu Ngabo z’u Rwanda wagize uruhare mu bikorwa byo kubungabunga amahoro.

Umudali w’Akazi k’Indashyikirwa mu Ngabo

Ni uruziga kandi ufite ibara rya zahabu. Ku ruhande rw’imbere rw’umudali hariho urukomatane rw’ikarita y’u Rwanda, aho uwawuhawe akorera, ikirango cya RDF kigaragaza imbaraga, buri kimenyetso gishushanyije ku ikarita y’u Rwanda, n’ingabo ebyiri ku mpande zombi z’ikarita zisobanura Ingabo z’Igihugu.

Uhabwa ba Ofisiye Bakuru nk’abo mu Nama Nkuru y’Ubuyobozi bw’Ingabo.

Umudali w’Akazi k’Indashyikirwa k’Inkeragutabara

Ufite ishusho y’igi n’ibimenyetso by’Inkeragutabara. Ku ruhande rw’imbere rw’umudali hari urusamagwe rusutamye inyuma y’intare na kagoma bishushanyije mu ibara ry’ubururu bukeye n’iry’icyatsi kibisi.

Uhabwa Ofisiye wabaye indashyikirwa mu buyobozi no mu buyobozi bw’Inkeragutabara kandi kuba yararanzwe no gukurikirana no guteza imbere indangagaciro z’Ingabo z’u Rwanda zijyanye no kwihesha agaciro, gukunda Igihugu n’ubutwari igihe yari akiri mu mirimo ye.

Umudari w’Ikirenga w’Ubuyobozi bw’Ingabo

Ukoze mu ishusho y’uruziga kandi ufite ibara rya feza ukaba uriho ibimenyetso bya buri cyiciro mu bigize Ingabo z’u Rwanda.

Ku ruhande rw’imbere rw’umudali hari intare ishushanyije mu ibara ry’icyatsi kibisi igaragaza Ingabo zirwanira ku butaka, kagoma iri kuguruka ishushanyije mu bururu bw’ikirere bigaragaza Ingabo zirwanira mu Kirere, naho urusamagwe rusutamye inyuma y’intare na kagoma bishushanyije mu ibara ry’icyatsi kibisi n’iry’ubururu bw’ikirere bigaragaza Inkeragutabara.

Umudali w’uburambe mu kazi n’imyitwarire

Ufite ishusho y’uruziga n’inyenyeri eshatu zigerekeranye, inini muri zo ikaba ifite imitwe icumi isongoye. Iyo hagati ni inyenyeri ifite imitwe itanu naho into cyane ni inyenyeri y’imitwe itanu izengurutswe n’amashami abiri y’umunzenze.

Umudali w’Imyitwarire y’Indashyikirwa

Ufite ishusho y’inyenyeri ya zahabu y’imitwe irindwi. Ku ruhande rw’imbere rw’umudali hashushanyije abasirikare batatu n’umuyobozi wabo. Abasirikare batatu bambaye ingofero zitwa “songa mbere” bahagarariye itsinda ry’abasirikare naho umusirikare wambaye ingofero y’uruziga ni umuyobozi wabo. Inyenyeri y’imitwe irindwi ihagarariye iminsi irindwi y’icyumweru bigaragaza akazi gahoraho.

Uhabwa Su-ofisiye mukuru cyangwa undi musirikare muto waranzwe n’ikinyabupfura n’imyitwarire by’intangarugero mu mirimo ye kandi ubunyamwuga bwe no kwitangira abandi kwe bikaba bitagibwaho impaka.

Abasirikare b’u Rwanda kandi banahabwa ibimenyetso by’ishimwe (ribbons) zambikwa umusirikare mu rwego rw’icyubahiro hagamijwe kumushimira ibikorwa byihariye yakoze.

Ribbons zambarwa ku mufuka w’ishati ibumoso zirimo iyo kurwana ku rugamba, iy’Ubuyobozi bw’Ingabo, iy’Umutwe w’Ingabo Udasanzwe, iyo guhanga ibishya, iy’Umwarimu w’Indashyikirwa, itangwa bisabwe n’Umuyobozi w’Ingabo, iy’Utegurirwa kuba Ofisiye w’Umwaka, iy’Umukurutu w’Umwaka, iy’Inzobere mu by’Intwaro no kuba Mudahusha na ribbon y’Umuganda.




source : https://ift.tt/3cnmkix
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)