Ibyo wamenya kuri Miss Ingabire Grace ,nyampinga wujuje imyaka 26 kuru uyu munsi[Amafoto] #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuru uyu wa Kane tariki ya 11 Ugushyingo nibwo Nyampinga w'u Rwanda w'umwaka wa 2021, Ingabire Grace yizihije isabukuru y'amavuko nyuma yo kwambikwa ikamba mu mateka ariwe mukobwa ufite amashuri menshi n'imyaka myinshi muri ba Miss Rwanda bose bamubanjirije.

Ingabire wavukiye i Kigali ku wa 11 Ugushyingo 1995, ni umukobwa ufite ubuhanga budasanzwe, ukunda abantu, kuganira ntabwo mwamara umunota ataraseka kuko mu bimuranga uretse gukunda abantu no kwishima birimo.

Uyu munsi ni isabukuru y'amavuko ya Grace Ingabire wambitswe ikamba rya Miss Rwanda muri Werurwe 2021. Amakuru yasakajwe binyuze ku rubuga rusange rwa Instragram rwa Nyampinga w'u Rwanda, bafashe umwanya wo kumwifuriza isabukuru y'amavuko bagira bati: 'Umunsi mwiza w'amavuko kuri Nyaminga w'u Rwanda 2021, Grace Ingabire, tukwifurije ibyiza byose mu mwaka mushya wawe!'

Bakurube be bamubanjirije barimo Nishimwe Naomie wabaye Nyampinga w'u Rwanda wa 2020 na Nimwiza Meghan mu mwaka wa 2019, Miss Iradukunda Elsa wabaye nyampinga w'u Rwanda 2019,nabo bafashe umwanya bamwifuriza isabukuru y'amavuko. Ibi byose ariko bikaba byaje nyuma y'uko Grace Ingabire nawe yari amaze gushyira ubutumwa hanze yerekana 11:11 ubundi mu buryo bw'amasaha hari imyizerere ivuga ko ari isaha y'amahirwe ikindi kandi uyibonye aba akwiye guta icyifuzo kuko kijya mu bikorwa nta kabuza.


Ikimenyetso cy'itariki yavutsemo kimwe na bamwe mu bikomerezwa birimo abavutse kuva kuwa 23 Ukwakira kuzagera kuwa 21 Ugushyingo ni 'Scorpio', iki kimenyetso kikaba gisobanuye 'uwahamagariwe kuyobora no guhanganira kugera ku ntego yiyemeje' nk'uko bigaragazwa n'ingengabihe ya Zodiac.

Grace Ingabire yizihije isabukuru y'amavuko y'imyaka 26 nyuma y'amezi 8 yambitswe ikamba rya Nyampinga w'umwaka wa 2021


Ingabire Grace yavuste kuwa 11 Ugushyingo 1995, avukira mu mujyi wa Kigali. Kuva mu bwana bwa Grace, yakuze akunda kubyina.Yatangiye kwiga ibijyanye no kubyina abyiyigisha ku giti cye bitewe n'uko nta buryo bwamworoherezaga kuba yakwihugura muri uyu mwuga mbere y'uko yinjira mu mashuri yisumbuye.

Mu buzima bwe aho aba ari, aba asubiramo imbyino yaba mu rugo n'aho yagiye yiga ndetse n'ahandi hantu hanyuranye. Mu gihe yiyamarizaga kuba Miss Rwanda, yerekanye ko akunda kubyina kandi ko kubikunda birenze kuba kwishimisha no kwidagadura



Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/ibyo-wamenya-kuri-miss-ingabire-grace-nyampinga-wujuje-imyaka-26-kuru-uyu-munsi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)