Icyo Rafael York yatangaje nyuma yo kuva mu Mavubi ntibivugweho rumwe #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyuma y'uko umukinnyi w'umunyarwanda ukina muri Sweden, Rafael York asize ikipe y'igihugu muri Kenya agasubira muri Sweden bikavugwa ko atazanagaruka, uyu mukinnyi yagaragaje ko yiteguye kongera gukinira Amavubi.

Ku wa Gatanu tariki ya 12 Ugushyingo, Rafael York yari mu bakinnyi bahagurukanye n'ikipe y'igihugu berekeje muri Kenya kujya gukina n'iki gihugu umukino usoza itsinda E mu gushaka itike y'igikombe cy'Isi cya 2022 kizabera Qatar, hari nyuma yo gutsindwa na Mali 3-0.

Uyu musore ku wa Gatandatu yabyutse asaba gusubira muri Sweden, abatoza bagerageje kumwinginga ariko birangira bamuretse akagenda.

Nyuma y'igenda haje inkuru zitandukanye, izivuga ko atazanagaruka bitewe n'uko yaba yashwanye n'abakinnyi bagenzi be bitewe n'ibyo yatangaje ko u Rwanda nta ba rutahizamu bafite, ndetse no kuba yarashwaniye na Sugira nimero 16.

Icyo gihe amakuru ISIMBI yagerageje gukusanya yagaragaje ko nta mukinnyi n'umwe bigeze bashwana ahubwo yagiye ku mpamvu ze.

Uyu musore bwa mbere nyuma yo kuva mu bandi, yashyize ifoto kuri Instagram ye ari mu ikipe y'igihugu, iherkezwa n'amagambo agira ati 'kugeza ikindi gihe.' Yaherekejwe n'utumenyetso tw'imitima itatu dusa n'amabara y'ibendera ry'u Rwanda (ubururu, umuhondo n'icyatsi) bivuze ko yiteguye kongera gukinira Amavubi.

Ibi bikaba byari byabanjirijwe n'inyandiko atigeze anyuza ku mbuga nkoranyambaga ze, ariko yavugaga ko yavuye mu mwiherero bitewe n'uko hari umwana w'inshuti ye witabye Imana, kandi ko kuri we ikiza imbere ari umuryango ndetse ko nta kibazo na kimwe yigeze agirana n'abakinnyi bagenze be, akaba aniteguye kongera kwitabira ubutumire igihe azahamagarwa.

FERWAFA nayo ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga, yavuze ko York yavuye mu mwiherero bitewe n'uko hari inshuti ye yitabye Imana.

Yagize iti 'FERWAFA iramenyesha abanyarwanda bose ko umukinnyi mpuzamahanga Rafael York yavuye mu mwiherero w'Ikipe y'Igihugu 'Amavubi' agasubira muri Sweden aho asanzwe akinira kubera ibyago byo kubura inshuti ye ya hafi cyane.'

'FERWAFA iboneyeho umwanya wo kunyomoza ibyavuzwe mu bitangazamakuru bitandukanye ndetse n'imbuga nkoranyambaga kuko nta kibazo na kimwe uyu mukinnyi afitanye na bagenzi be, abatoza ndetse n'ubuyobozi bwa FERWAFA.'

2/2 ...ndetse n'imbugankoranyambaga kuko nta kibazo na kimwe uyu mukinnyi afitanye na bagenzi be, abatoza ndetse n'ubuyobozi bwa FERWAFA.

Mugire Amahoro pic.twitter.com/7tA7v2Xw2z

â€" Rwanda FA (@FERWAFA) November 14, 2021

U Rwanda rurakina na Kenya uyu munsi ku wa Mbere tariki ya 15 Nzeri 2021, ni umukino wo guharanira ishema ry'igihugu gusa kuko ibihugu byombi byamaze kubura itike.

Rafael York yagaragaje ko yiteguye kongera gukinira u Rwanda



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/icyo-rafael-york-yatangaje-nyuma-yo-kuva-mu-mavubi-ntibivugweho-rumwe

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)