-
- Karidinali Kambanda
Yabibwiye abari bateraniye i Kibeho kuri uyu wa 14 Ugushyingo 2021, nyuma ya misa yahasomeye, mu rwego rwo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w'abakene.
Mu ijambo rye, hari aho Karidinali Kambanda yagize ati “Imbere y'Imana natwe turi abakene. Uko umukene akugana, akwiyambaza kubera ingorane arimo, abona ko hari ubushobozi ufite cyangwa icyo umusumbije wamufashisha, ujye uzirikana ko nawe ari ko uba umeze imbere y'Imana uyiyambaza.”
Yunzemo ati “Nk'uko wakwifuje ko Imana yakwakira, ikumva ubusabe bwawe mu bushobozi bwayo ikagufasha, nawe abe ari ko umwakira kandi umufashe. Icyo wifuza ko Imana yagukorera, nawe ugikorere umuvandimwe.”
-
- I Kibeho tariki 14 Ugushyingo 2021 Karidinal yahasomeye Misa mu rwego rwo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w'Abakene
Yanasabye abantu kudasuzugura abakene bavuga ko ubukene bafite ari bo babwiteye agira ati “Iyo usanze abantu bakoze impanuka urabatabara, ntubanza kubaza niba shoferi yirukaga cyane.”
Abakene kandi ngo bashobora gufashwa mu buryo bubiri: gufashishwa ibyo bakeneye ako kanya, ariko cyane cyane gufashwa kwifasha.
Mu bari baje kwizihiza umunsi mpuzamahanga w'abakene, harimo n'abakene baturutse muri diyosezi zo mu Rwanda, biganjemo abari bahageze bwa mbere.
Bavuga ko batahanye umugambi wo kurushaho gukora, bakurikiza inama bagirwa, kugira ngo bikure mu bukene.
-
- Guhazwa
Na bo kandi bemeza ko n'ubwo hari abakene bamwe na bamwe babukururirwa no gusesagura, bitavuga ko umukene wese ari we ubwitera.
Uwitwa André Ntambagiza wo muri Diyosezi ya Kibungo ati “Abakene si bo babyitera, ni ibintu avuka agasanga ari ko biri. Ni nko kuvukana n'abandi bana, hakavamo uba perezida. Ntabwo abandi baba babyanze. Abasuzugura abakene nabagira inama yo kwicisha bugufi, bakamenya ko icya ngombwa ari uko twese imbere y'Imana tungana.”
Banavuga ko n'umukene atagomba guhora ateze guhabwa, kuko na we ashobora gutanga ku byo bafite.
-
- Karidinali Antoine Kambanda hagati, hamwe na Musenyeri Anaclet Mwumvaneza iburyo bwe, ndetse na Padiri mukuru w'i Kibeho ibumoso bwe
Spéciose w'i Karongi ati “Umukene yaguhingira, umukene yakubwira neza, yasanga urwaye akakumesera akenda cyangwa akagutahiriza udukwi. Umukene burya na we aratanga.”
Umunsi mpuzamahanga w'abakene wizihijwe ku nshuro ya gatanu. Papa ngo yawushyizeho nyuma yo kubona ko ku isi hari abakene benshi, nyamara ubukungu isi ifite, urebeye hamwe muri rusange, buramutse bukoreshejwe neza nta wakwicwa n'inzara cyangwa ngo abure ibya ngombwa by'ubuzima, harimo kwivuza cyangwa kubona icumbi.
-
- Bamwe mu bakene baturutse hirya no hino mu Rwanda bari bahuriye i Kibeho
source : https://ift.tt/3FeiFAf