IFOTO : Rwarutabura yashenguwe n'intsinzwi ya Rayon aricara yifata mapfubyi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abakunzi ba Rayon Sports bari babucyereye bizeye ko ikipe yabo yigaranzura mucyeba wayo APR wabatsinze igitego kimwe mu mukino wa Shampiyona y'umwaka ushize gusa si ko byaje kugenda.

Gusa ni bo babanje kwishima kuko ku munota wa 18' w'umukino, ikipe yabo yabanje kubona igitego muri uyu mukino wayihuzaga na mucyeba wayo ariko ibyishimo byabo ntibyatinze kuko ku munota wa 38' APR FC yishyuye igitego cyatsinzwe na Manishimwe Djabel.

Byaje guhumira ku mirari Ku munota wa 41' ubwo APR FC Ruboneka Bosco yongeraga kunyeganyeza incundura z'izamu rya Rayon Sports ku gitego yatsize ubwo yari ahawe umupira na Ombolenga Fitina, Bosco ahita atera ishoti rikomeye mu izamu, Bonheur ntiyamenya aho umupira unyuze.



Source : http://www.ukwezi.rw/11/article/IFOTO-Rwarutabura-yashenguwe-n-intsinzwi-ya-Rayon-aricara-yifata-mapfubyi

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)