IFOTO Y'UMUNSI: Abasirikare bagera ku 1000 barwanira ku butaka basoje amahugurwa yarimo imyitozo ikaze #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu munsi, abasirikare hafi 1000 ba RDF barimo ba ofisiye bato n'abandi bafite andi mapeti basoje amahugurwa yo ku rwego rwo hejuru,Advanced Infantry Training (AIT), agenewe ingabo zirwanira ku butaka.

Ni amahugurwa yari amaze amezi 6, yaberaga mu Ishuri rya Gisirikare i Nasho,mu Karere ka Kirehe.

AIT yashizweho kugira ngo yongere ubumenyi bw'abasirikare basanzwe kugirango babashe kwitwara neza mu gihe basohoza ubutumwa bwa RDF.

Umuhango wo gutanga impamyabumenyi wari uyobowe n'umugaba w'Ingabo za RDF, Gen Jean Bosco Kazura, mu izina ry'umugaba w'ikirenga w'ingabo za RDF, Perezida wa Repubulika, Paul Kagame.

Mu ijambo rye, Umugaba w'ingabo za RDF, Gen Jean Bosco Kazura yashimye abahawe impamyabumenyi ku ntambwe bagezeho, ubwitange n'imyitwarire myiza.

Yashimye kandi ubuyobozi bw'ikigo cy'imyitozo harimo n'abigisha bakora amanywa n'ijoro kugira ngo bongere ubushobozi bwabo n'ubuhanga bw'abasirikare kugira ngo babe abayobozi n'abasirikare beza mu nshingano zabo.

Umuyobozi mukuru muri rusange, 2nd Lieutenant Fred Rugamba, yavuze ko ubumenyi bahawe buzabafasha kuzuza inshingano zabo.

Ati: "Njyewe nk'umu Ofisiye, nashoboye kongera ubumenyi buzamfasha kurushaho gukorera kigo ndetse n'igihugu cyanjye neza."





Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/ifoto-y-umunsi-abasirikare-bagera-ku-1000-barwanira-ku-butaka-basoje-amahugurwa

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)