Nyuma y'ifoto ya Munyakazi Sadate yagiye hanze bamwe mu bakunzi ba Rayon Sports bamushimira ko yitwaye neza igihe yayoboraga iyi kipe, byasembuye ibitekerezo bya benshi aho benshi bavuze ko ababikoze batazi ibyo bari barimo.
Ni ifoto Munyakazi Sadate ari kumwe na bamwe mu bakunzi ba Rayon Sports, bafite indi foto mu ntoki ishushanyijeho Sadate ikaba yari yanditseho amagambo yo kumushimira ari mu rurimi rw'igifaransa.
Umuntu agenekereje mu Kinyarwanda ayo magambo yanditseho, aragira ati 'imikorere yawe, imbaraga no kwihangana ugira byaduteye kumva ko ukwiye gushimirwa.'
Umunyamakuru Sam Karenzi wa Radio Fine FM, abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter yashyizeho iyi foto n'indi igaragaza perezida wa Rayon Sports kuri ubu na we ari muri uyu muhango maze iherekezwa n'amagambo agira ati 'Perezida wa Rayon Sports Uwayezu Jean Fidele yitabiriye umuhango wo gushimira Munyakazi Sadate ku bikorwa by'indashyikirwa yagejeje kuri Rayon Sports.'
Ibi byahise bisembura ibitekerezo bya benshi aho bibutse uburyo yavuye ku buyobozi nta nkuru kandi baramushinjga gusenya iyi kipe. Yatorewe kuyiyobora mu mpeshyi ya 2019 aza kuvunwaho na RGB muri Nzeri 2020 nyuma y'akavuyo kenshi kagiye kayigaragaramo, ni nyuma yo kugaragaza ko atishimiye uko abahoze bayobora iyi kipe bayiyoboye aho yavuze ko bayisize mu mwenda utagira ingano, kuvuga ko bari mu ishyamba azaritema n'ibindi, byatumye agira abanzi kugeza avuyeho.
Jonas Mugendererwa 'Ngo ngw'iki ariko Imana irihangana nukuri!! Ngo ibikorwa byindashikirwa yagejejeho Rayon Sports???'
Bimenyimana Renovat 'Sadate ntiyarakwiye no kwinjira mu muryango wa ba sportif kuko agira ishyari n'inzigo n'ububwa burenze yarikuba nk'umunyapolitiki sawa kuko ho biremewe.'
Emmy1987 'Aka kanya muribagiwe koko? Ibikombe 3 yatwaye, stade y'agatangaza yatwubakiye, kuba yari yageze kuri final y'igikombe cy'isi bagahita bamukuraho ngo Otani itadutera kubera ishyari,abaterankunga nka MK Card bayihaga miliyali ebyiri buri mwaka bashatswe na Sadate,byose murabyibagiwe koko?'
Namahoro Gilbert Ati 'Ati mu bikorwa by' indashyikirwa ? Ibihe? Uwayezu ejo bundi mu minsi ishize sibwo yabazwaga Bus agasobanura uburyo ubuyobozi bwavuyeho bwayisize mu bibazo none ngo yitabiriye mu gushimira umuntu wasize ikipe mu bibazo.'
Bienfait 'Najye kumuhemba nyine yamuharuriye inzira imutereka ku mwanya wo kuyobora murera, yaribuzayikure he?'
Jovin Bizimana 'Akumiro ni kanseli amavunja arahandurwa!... Umenya aho bukera tuzasanga tutaramenye intego z'ubuyobozi bwa Rayon Sports (...) akaba ari yo mpamvu bamwe batamenye urwego Sadate Munyakazi yurijeho ikipe y'Imana.'
Perezida wa @rayon_sports #Uwayezu J.Fidel yitabiriye umuhango wo gushimira @SadateMunyakazi ku bikorwa by'indashyikirwa yagejeje kuri #Rayon @FINEFmRwanda pic.twitter.com/wL6JsMTkCQ
â" Sam Karenzi (@SamKarenzi) November 29, 2021