Guhera ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane, iyi nyubako yari yacanwe Orange ari nabwo hatangizwaga iminsi 16 yahariwe kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina ku Isi yose.
Kuri uyu munsi hifashishwa ibara rya Orange mu kwamagana abakorera abandi ihohotera rishingiye ku gitsina, ku mbuga nkoranyambaga haragaragara amafoto yo mu bihugu bitandukanye aho abantu benshi bagiye bagaragaza ko ihohoterwa iryo ari ryo ryose rikwiriye gucika.
U Rwanda rwifatanyije n’Isi mu gutangiza iyi minsi aho ku rwego rw’igihugu ubu bukangurambaga bwatangirijwe mu Karere ka Gatsibo mu Murenge wa Gitoki mu Kagari ka Mpondwa, mbere yo gutangiza ibirori habanje urugendo rwakozwe n’amaguru mu Mujyi wa Kabarore rugamije kwamagana ihohoterwa.
Ihohoterwa rishingiye ku gitsina ribamo amoko ane ariyo ihohoterwa ribabaza umubiri, irikorewe ku gitsina nko gufatwa ku ngufu. Ribamo kandi kubuza umuntu uburenganzira ku mutungo ndetse n’irikorwa umuntu abwira undi amagambo amukomeretsa.
source : https://ift.tt/3cR0x34