Aba bayobozi kimwe n’abandi 459 baherutse gutorwa, bari bambaye impuzankano ya Polisi y’u Rwanda bitewe n’uko aya mahugurwa ari kubera mu Kigo cya Polisi, bityo bikaba byari ngombwa kugira umwambaro uhuriweho Polisi isanzwe ikoresha mu gutanga amahugurwa.
Ibi kandi bisa nk’uko byari byagenze ubwo uyu mwiherero uheruka kubaho, kuko icyo gihe abayobozi bari bambaye impuzankano yambarwa n’igisirikare cy’u Rwanda, bitewe n’uko uwo mwiherero wari wabereye mu Kigo cya Gisirikare cya Gabiro.
Abayobozi bari gutorezwa mu Kigo cya Gishari, bari kwigira hamwe Gahunda zirimo kumenya imikorere n’imikoranire y’inzego z’ibanze, kugira ngo mu gihe batangiye inshingano batorewe, bazabe bazi imikoranire n’izindi nzego.
Bari kuganira kandi ku buryo aba bayobozi bazajya bakorana n’abafatanyabikorwa mu kuzamura imibereho y’umuturage, ndetse no kurebera hamwe umurongo wa politike igihugu kigenderaho n’inshingano za buri umwe n’uburyo zuzuzanya n’iza mugenzi we.
Aba bayobozi kandi bazerekwa uko urugamba rwo Kubohora Igihugu rwagenze n’uburyo hakurikiyeho urugamba rwo guteza imbere umuturage, ari narwo rugamba aba bayobozi batorewe kurwanamo.
Abitabiriye aya mahugurwa bose bambitswe impuzankano ya Polisi y'u Rwanda
Minisitiri muri Perezidansi, Judith Uwizeye, ni umwe mu bitabiriye aya mahugurwa, anatanga ikiganiro
Aya mahugurwa agamije gufasha abayobozi baherutse gutorwa, kumenya inshingano zibategereje
Minisitiri Gatabazi ari kumwe na ba Guverineri ndetse na Meya w'Umujyi wa Kigali, bose bitabiriye aya mahugurwa
Minisitiri Gatabazi yakurikiye aya mahugurwa yambaye impuzankano ya Polisi y'u Rwanda
Abayobozi b'inzego z'ibanze batowe bazaba bafite manda y'imyaka itanu
Abitabiriye aya mahugurwa baturutse mu turere 27 two mu ntara zose z'igihugu
Minisitiri Uwizeye ni umwe mu batumirwa benshi batanze ibiganiro muri aya mahugurwa
Guverineri Gasana Emmanuel w'Intara y'Iburasirazuba na Guverineri Habitegeko François w'Iburengerazuba bitabiriye aya mahugurwa
Minisitiri Gatabazi yavuze ko abayobozi bakwiye kwegera abaturage kugira ngo bamenye ibibazo bafite, bityo babishakire ibisubizo
Abayobozi bari mu mahugurwa bazasobanurirwa uburyo bagomba kuzashyira mu bikorwa inshingano zabo kugira ngo bagere ku iterambere rikenewe mu turere bayobora
Abari mu mahugurwa baturuka mu turere 27, buri kose gahagarariwe n'abantu 17
Ubwo Minisitiri Gatabazi yageraga mu Kigo cya Gishari cyabereyemo aya mahugurwa
source : https://ift.tt/3nKAXmM