-
- Koffi Olomide
Bimwe muri ibyo byaha abishinjwa n'abagore yahoze akoresha mu kuririmba no kubyina aho bamushinga kubafata ku ngufu no kubahohotera abakubita.
Hari ibindi bivugwa ko yagiye akorana imibonano mpuzabitsina n'abakobwa batujuje imyaka y'ubukure, nyamara we akaba ngo atari azi ko batayujuje.
Mu kwezi gushize, Koffi Olomide w'imyaka 65 y'amavuko yasabiwe n'abamushinja gufungwa imyaka umunani mu rukiko rw'ubujurire rwa Versailles i Paris.
Umwe mu mpirimbanyi z'uburenganzira bw'abagore yasabye ko iki gitaramo cyasubikwa kuko nk'u Rwanda ruha ijambo abagore rudakwiye no guha ijambo uwabahohoteye.
Yagize ati “Kumwemerera gutaramira hano, cyane cyane muri iyi minsi, ni nk'aho tuba twimye agaciro aba bahohoterwa…ni nk'aho tuba tuvuze tuti ntitubyitayeho.”
Undi yagize ati “Niba yarahamijwe n'inkiko icyo cyaha, igihugu cyacu kikaba kivuga ko kiri mu birwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina ntabwo bitanga isura nziza kuri twe!”
Ku rundi ruhande, abashyigikiye igitaramo cya Koffi Olomide bahise basubiza abadashaka ko Koffi yakorera igitaramo i Kigali, bavuga ko atarahamwa n'ibyaha kandi ko atanabikoreye mu Rwanda ndetse bamwe bakavuga ko ari n'ishyari.
Hari uwagize ati “None se niba yarajuriye kuki hari abari kumushinja icyaha urubanza rwa burundu rutarashira!? Ese ubu mwibagiwe DMX, jackson n'abandi ibihimbano bagiye baregwa!? Yewe na Bruce Melody hari uwigeze kwiyitirira kubyarana nawe, na Davis D ejo bundi ahita aririmba itara. Ni iki mutazi?”
Undi yagize ati “Tugira amatiku ni yo mpamvu tudatera imbere nk'abandi! Aho kwibaza ngo twe abahanzi bacu bazataramira i Kinshasa bate nk'uko Koffi abigenje i Kigali?”
Hari abandi babona iki gitaramo nka kimwe mu bikomeje kugaragaza umubano mwiza hagati y'u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aho uyu muhanzi akomoka. Ni igitaramo kandi bamwe babona ko kije cyiyongera ku bindi bimaze iminsi bibera mu Rwanda ndetse bigatumirwamo ibyamamare mpuzamahanga bikaza gususurutsa Kigali, guteza imbere imyidagaduro n'ubukerarugendo, dore ko ari bimwe mu byazahajwe n'icyorezo cya COVID-19.
Kugeza ubu abateguye iki gitaramo ntacyo baratangaza ku bitekerezo byakivuzweho, igitaramo cyo kikaba gikomeje gutegurwa.
source : https://ift.tt/3DZiXuv