Igitaramo cya Koffi Olomide giteganyijwe i Kigali gikomeje kwamaganwa #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Juliette Karitanyi uzwi cyane ku mbuga nkoranyamabaga aharanira iyubahirizwa ry'uburenganzira bw'abagore, yashyize ubutumwa kuri Twitter, agaragaza zimwe mu nkuru zanditswe kuri Koffi Olomide ku byaha akurikiranyweho by'ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Karitanyi yagize ati 'None muzanye Koffi Olomide turi mu minsi 16 y'ubukangurambaga bwo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina ? Kuki Skol yatera inkunga igitaramo nk'iki mu gihe muzi neza ko uyu mugabo yahamijwe ibyaha byo guhohotera no gushimuta ababyinnyi be bane ?'

Juliette Karitanyi, yaboneyeho kwibutsa ko Koffi Olomide ari 'Umuntu uzwi mu guhonyora uburenganzira bw'abagore. Muri 2016 yarahagaritswe muri Kenya nyu yo guhohotera umwe mu babyinnyi ku kibuga cy'Indege i Nairobi. Nta mpamvu uyu muntu yaza gutaramira i Kigali, byaba ari igisebo.'

Ubutumwa bwa Juliette Karitanyi, busoza bugira buti 'Kwemerera ko uyu muntu aza gutaramira i Kigali, twaba turi gutesha agaciro abo yahohoteye…muhagarike iki gitaramo.'

Tariki 25 z'ukwezi gushize k'Ukwakira, Ubushinjacyaha buburana na Koffi Olomide w'imyaka 65 rukiko rw'ubujurire rwa Versailles i Paris, bwamusabiye gufungwa imyaka umunani.

Koffi Olomide wakunze kuvugwaho ibikorwa byo guhohotera ababyinnyikazi be, akurikiranyweho ihohotera rishingiye ku gitsina no gufatira abantu aregwa n'abagore bane bahoze ari ababyinyi be ubwo bakoranaga na we mu bitaramo mu Bufaransa.

Igitaramo cya Koffi Olomide giteganyijwe kubera muri Kigali Arena tariki 04 Ukuboza 2021 cyateguwe na Intore Entertainment yatewemo inkunga n'uruganda rwa Skol.



Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Igitaramo-cya-Koffi-Olomide-giteganyijwe-i-Kigali-gikomeje-kwamaganwa

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)