Igitaramo mbaturamugabo, imyidagaduro ikomeje gushinga imizi muri Huye, Silent Disco. #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu gihe Covid-19 imaze umwaka n'andi mezi menshi ihagaritse ibikorwa by'inshi harimo imikino ariko by'umwihariko imyidagaduro ikaba yarahangirikiye cyane kuko ari nayo yafunguwe nyuma y'ibindi bikorwa byose.

Nyuma y'igihe rero mu mujyi wa Huye hongeye kugaruka igikorwa mbaturamugabo, akaba ari igitaramo cya Silent Disco aho cyateguwe na Babu-Rwanda akaba aherutse gusoza amashuri ye muri Kaminuza y' u Rwanda ishami rya Huye ndetse yewe akaba yaranagize uruhare mu bindi bikorwa by'umuziki, akaba yarahisemo kongera gususurutsa abatuye Butare ndetse n'abandi bo mu bindi bice bitandukanye.

Iki gitaramo cya silent Disco kikaba kizitabirwa n'abavanga imiziki benshi bita abadije (DJs) bakomeye mu Rwanda hose ndetse yewe hakaba hazaba hari n'abashyushyarugamba bakomeye mu Rwanda nka MC Nario, MC Pato ndetse n'umukobwa w'icyamamare Shazz-91.

Mubavanga imiziki DJs bazaba bahari harimo DJ Philipeter, DJ Sonia, Dj Vibes, Dj Pazzo, Dj Kim, Dj Khizzbeat ndetse na Dj Smithwest.

Iki gitaramo mbaturamugabo cya Silent Disco kikaba kizabera muri Parking ya Hotel Credo, aho kwinjira bizaba ari ibihumbi bine kubazagura amatike mbere y'igitaramo ndetse n'ibihumbi bitanu kubazinjirira k'umuryango.

Uwateguye iki gitaramo Babu-Rwanda akaba yaracyise Huye life is back bishatse gusobanura ko ubuzima muri Huye bwagarutse, akaba agiteguye mu buryo bwo kongera gususurutsa abatuye Huye ndetse no gukomeza gushimangira ko Butare ari igicumbi cy'imyidagaduro.


Silent Disco' igiye kubera i Huye

Babu_ Rwanda wateguye iyi Silent Disco


Babu _ Rwanda gusoza amashuri ye muri Kaminuza y' u Rwanda ishami rya Huye



Source : https://impanuro.rw/2021/11/07/igitaramo-mbaturamugabo-imyidagaduro-ikomeje-gushinga-imizi-muri-huye-silent-disco/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)