Igitekerezo: Ese koko ingo za kera zabanaga neza kurusha iz'ubu? #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni byo koko hirya no hino mu miryango itandukanye, ugenda wumva amakimbirane yabaye mu ngo, ndetse bamwe bakagaragaza ko ingo zo muri iyi minsi nta reme zifite, aho abenshi banavuga ko abubatse ari abubatse kera, naho ubu akaba ari ukubura uko umuntu agira, bagaragaza ko bazubakira kuzisenya, ndetse abanyamadini bamwe bemeza ko imperuka izaba bakagaragaza ko ari ibimenyetso by'imperuka.

Ariko njyewe nsanga akenshi ibiba ubu byaranabagaho na kera gusa ntibisakazwe hirya no hino ahubwo bikaguma mu muryango.

Ibi iyo mbivuga ahanini nshingira ku kuba ibiza ku isonga mu bitera amakimbirane mu miryango nshingiye ku bigaragazwa n'ubushakashatsi butandukanye harimo gucana inyuma mu bashakanye ndetse n'ibindi byaha bifitanye isano n'ubusambanyi. Nyamara iyo ndebye hirya no hino usanga n'ubwo ibi bitasakuzaga ngo bimenywe n'umuhisi n'umugenzi byarakorwaga ku rwego rwo hejuru, ubwo ubu usanga abana benshi bavukana kuri se gusa, umugabo yari atunze abagore benshi mu buryo buzwi, ariko ntibisakuzwe bigafatwa nk'ibisanzwe.

Hirya no hino mu Rwanda wumva mu bantu bakuru baba bafite abavandimwe bahuriye kuri ise ubabyara, ariko ba nyina batandukanye, ugenda wumva umugore ukwereka ubumuga cyangwa inkovu yatewe n'umugabo. Iyo muganiriye n'abagore bakuze akenshi bakubwira ibikorwa by'indengakamere bakorewe n'abagabo bashakanye, yaba bo bwite cyangwa imiryango bashatsemo. Gusa akakubwira ko nyine ari uko zubakagwa yacecekaga cyangwa bigacocerwa mu miryango yabo ntibimenywe n'abandi bantu ba kure. ( Ngaruka ku bagore cyane bahohoterwaga kuko byaba ubu na kera n'ubwo n'abagabo bahohoterwa ubushakashatsi bugaragaza ko abagore ari bo benshi).

Mu bigaragara rero njyewe mbona n'ubwo hari n'izindi mpamvu nyinshi muri iyi minsi zituma bigaragara ko amakimbirane mu miryango agenda yiyongera (ahari nk'umuco batozaga abagore ngo ni uko zubakwa, kutamenya uburenganzira n'inshingano za muntu,…) mbona itumanaho n'isakazamakuru kuba ryaroroshye ari bimwe mu bigaragaza ko ingo zo muri iyi minsi zidakomeye mbese iminsi y'imperuka yazigezemo.

Ingo mbi zahozeho, gusa ni uko nta bikoresho by'ikoranabuhanga byari bihari cyangwa buri muntu akaba yari ataraba umumenyeshamakuru, ngo ikibaye cyose gifatwe cyoherezwe hirya no hino, abantu bose bamenye ibyabaye irunaka kuri ba runaka kubera impamvu runaka…

Amakimbirane mbona atagomba kurebwa nk'ibintu by'inzaduka cyangwa bitabayeho mu ngo za kera. Hoya ingo nziza kera zabayeho ariko n'imbi cyane zaranzwe n'ihohoterwa zirahari, ni kimwe n'ubu kandi. Nta byacitse cyangwa inzaduka ku bwanjye mbona. Abantu bikumva ko ibihe byahindutse ari byo bijya mu ngo bikazisenya.

Abanyarwanda baciye umugani ngo ahari abantu ntihabura urunturuntu, kandi ngo ntazibana zidakomanya amahembe. Iyi migani ni iya kera kandi yaganaga akariho. Abagiranye ikibazo mu rugo bagikemure, ubundi bakomeze bubake umuryango wabo mu mahoro. Ntibumve ko ari uguhebera urwaje kuko ari iminsi mibi turimo. Oya, iyi minsi turimo yahozeho kandi izahoraho.




source : https://ift.tt/3EYJZ5v
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)