Ihagarikwa rya Seif wagaragaye yishimana n'ibizungerezi ntirivugwaho rumwe #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ubutumwa bwo guhagarika Seif mu ikipe y'Igihugu, bwatambutse kuri Twitter ya FERWAFA mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 16 Ugushyingo 2021.

Iri tangazo rigira riti 'FERWAFA imenyesha Abanyarwanda bose ko Niyonzima Olivier ahagaritswe igihe kitazwi 'undetermined' mu Ikipe y'Igihugu kubera imyitwarire idahwitse. Tuboneyeho kumenyesha abo bireba bose ko FERWAFA itazihanganira uwo ari we wese uzagaragaza imyitwarire mibi mu Mavubi.'

Nyuma yari ririya tangazo, hari amakuru yamenyekanye ko ikipe y'Igihugu yavuye kuri Hotel aho yari icumbitse batazi aho Niyonzima Seif aherereye kuko bari bamubuze.

Nubwo FERWAFA yatangaje ko uyu mukinnyi ukina hagati yazize imyitwarire idahwitse, ntiyigeze yerura iyi myitwarire mibi yatumye uyu musore watsindiye ikipe y'Igihugu igitego ahagarikwa.

Bamwe mu bakunzi b'umupira w'amaguru bavuga ko uyu mukinnyi yashoboraga guhanwa mu bundi buryo butari ukumuhagarika mu gihe kitazwi kuko asanzwe afite impano ndetse ngo n'ikimenyimenyi akaba ari we wagerageje gukora ibyananiye abandi benshi mu mikino ikipe y'igihugu imaze iminsi ikinamo kuko yabonye igitego.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/Imikino/article/Ihagarikwa-rya-Seif-wagaragaye-yishimana-n-ibizungerezi-ntirivugwaho-rumwe

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)