Mu 1994 ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yari imaze guhagarikwa, Gen Maj Paul Kagame wari uyoboye Ingabo za RPA yatunguye benshi mu bari abasirikare bakuru n’abakada muri FPR Inkotanyi, yanga kuba Perezida ahubwo aharira Umusivili, Pasteur Bizimungu.
Abantu benshi icyo gihe bagiye kureba Kagame bamubaza impamvu afashe uwo mwanzuro bose arababwira ati “ntabwo mfite gahunda yo kuba Perezida” nk’uko we ubwe yigeze kubyivugira.
Gen James Kabarebe ni umwe mu bantu bari mu nama yabereye i Kanombe yatumiwemo abasirikare bakuru, n’ubu asobanura ko icyo gihe yumvaga ko Kagame ariwe ukwiriye kuba Umukuru w’Igihugu, impamvu yabyanze, ntabwo ayizi.
Ubwo yaganiraga n’urubyiruko rw’abakorerabushake, yagize ati “Nanjye ntabwo mbizi. Nanjye simbizi. Uko watekerezaga nanjye niko natekerezaga icyo gihe. Kuko ni we wayoboye urugamba, aho yarukuye twari tuhazi, ni we wakoraga byose, ni we wahagaritse Jenoside ni nawe wari ufite ubwo bubasha bwo kuyobora igihugu.”
Ibi Gen Kabarebe abishingira ku kuba Gen Maj Paul Kagame ariwe wari waratumye intsinzi igerwaho, bityo kuba yaba Perezida wa Repubulika rwari urubanza rw’urucabana.
Ati “Twahagaritse Jenoside ku itariki enye z’ukwezi kwa karindwi, ni bwo amasasu yacecetse muri Kigali, haza umutuzo bwa mbere mu mezi atatu, bucya itariki enye wumva nta n’inyoni ivuga. Natwe ubwacu twarikangaga kumva hashize n’iminota ibiri nta n’inyoni ivuga wumvaga utabyumva neza.”
Mu nama Gen Maj Paul Kagame yatangarijemo ko atazaba Perezida, Gen Kabarebe ni umwe mu bayisohotsemo yubitse umutwe kandi yijujuta.
Ati “Icyo nababwira ni uko nari nyirimo iyo nama, nabonye abasirikare bakuru bayoboraga imitwe y’ingabo bose barebye hasi bazunguza imitwe. Aravuga ati oya, RPF ni ko ibyumva namwe abasirikare mugomba kubyemeza.”
“Twasohotse twijujuta twese, ntawabyumvaga. Ariko icyo yabikoreye arakizi, azi impamvu zacyo, azi uko ibintu byari bimeze nubwo yabonaga ko bizagorana cyane.”
Gen Kabarebe yavuze ko na we ari mu bantu batemeraga uwo mwanzuro ariko ntacyo yashoboraga kubihinduraho kuko nta bubasha yari abifiteho.
Ati “Nyuma twese twaje kubibona impamvu yabikoze, turamushyigikira ibintu bigenda neza.”
Ubwo yaganiraga na Financial Times mu 2017, Perezida Kagame yavuze ko impamvu yanze kuba Perezida irenze imwe. Icya mbere ni uko FPR Inkotanyi yari yaremeje ko umwanya ukuriye indi uzahabwa Chairman wayo kandi ntiyari Kagame.
Ati “Twabyemeranyijweho, twohereza izina, baravuga bati kuki se atari wowe? Narababwiye nti njye sinshaka kuba Chairman, sinshaka kuba Minisitiri w’Intebe wungirije cyangwa uw’Ingabo wungirije. Ndashaka kuba Umugaba w’Ingabo... mbabwira n’impamvu.”
“Narababwiye nti numva nshaka kuba hafi cyane y’ingabo twari tumaze igihe dufatanya kurwana, ndashaka kwigumanira n’abarwanyi banjye, ku buryo nihagira n’ikintu cyaba tuba twizeye ko twongera tukarwana tukizera umutekano wacu.”
Maj Gen Paul Kagame ni we wahisemo ko ahubwo umuntu uba Perezida, yaba ari uwakuriye mu Rwanda cyane ko we na bagenzi be bakuriye mu buhunzi bafatwaga nk’abanyamahanga.
Pasteur Bizimungu, ni we wahise uyobora u Rwanda, yicaye mu ntebe y’ubuyobozi tariki 19 Nyakanga 1994 ubwo yari afatanyije na Major General Paul Kagame wari Visi Perezida akaba ari na we wari Umugaba Mukuru w’Ingabo.
Pasteur Bizimungu yeguye ku bushake tariki 23 Werurwe 2000, nyuma yaho aba aribwo Kagame Paul aba Perezida.
Mu 2024 bizagenda gute?
Gen Kabarebe yavuze ko yibaza ibizaba mu 2024 mu gihe Perezida Kagame yaba aramutse akoze nk’ibyo yakoze mu 1994, akavuga ko yumva adashaka gukomeza kuyobora u Rwanda.
Ati “Nanjye iki kibazo ndakibaza. Kuko ntabwo ndi we kandi nubwo waba umujyanama, kujya inama hari aho ugarukira. Inama ikora ku muntu ku giti cye, ku buzima bwe biragoye cyane, ariko mwese muri abajyanama, urubyiruko rw’abakorerabushake ni abajyanama ba Perezida banaruta n’Umujyanama wihariye.”
Yavuze ko urwo rubyiruko rufite ijwi rikomeye cyane, atanga urugero rw’uburyo mu 2015 abaturage bohereje muri Village Urugwiro inyandiko zisaba ivugururwa ry’Itegeko Nshinga. Icyo gihe ngo ab’i Burera na Nyamagabe bazanditse ku bwinshi.
Ati “Mu 2024 rero, urubyiruko rw’abakorerabushake ni ukwitegura akazi karabategereje. Buriya demokarasi igira imiterere myinshi, demokarasi isobanurwa na beneyo n’imiyoborere isobanurwa na beneyo, nta muntu n’umwe warusha Abanyarwanda kumenya icyo bashaka n’ikibabereye.”
Gen Kabarebe yavuze ko Abanyarwanda “icyo bazahitamo” kibabereye abantu “bazajyana na bo”, naho u Rwanda nk’igihugu bidashoboka ko cyajya gukorerwamo igerageza.
Ati “Kuvuga ngo wafata igihugu ukagikoreraho igerageza nk’iryo muri laboratoire, uba ukoze ikosa rikomeye cyane. Ukavuga ngo nta mpamvu, witesheje icyo wabonaga gifite aho gikura igihugu n’aho kikiganisha hanyuma ngo kubera ko nshaka kunezeza abantu runaka, ngo reka mpfe gukora igerageza kuri kanaka na runaka. Oya, ntabwo igihugu ari laboratoire cyangwa ngo urajya gushimisha abandi.”
Yavuze ko urubyiruko rufite ijambo riremereye mu 2024 kandi ibyo ruzavuga na Perezida Kagame azaba abibona.
Ati “Ntabwo ari kimwe no kuvuga ngo turagukeneye ariko turakujandika wenyine, oya, ni uko agomba kuba afite urubyiruko rwiteguye kubaka igihugu kugira ngo n’uyobora bimworohere.”
Mu 2017 ubwo Perezida Kagame yagirwaga Umukandida wa FPR Inkotanyi mu matora y’Umukuru w’Igihugu, byabaye nyuma y’ubusabe bw’Abanyarwanda bwaganishije ku ivugururwa ry’Itegeko Nshinga.
We ubwe yavuze ko atabishakaga, asaba ko impamvu zose zatumye agirwa umukandida zishakirwa ibisubizo ku buryo zitazagaruka ukundi.
Umusenguzi waganiriye na IGIHE utifuje ko amazina ye agaragara muri iyi nkuru, yavuze ko mu gihe kigera ku myaka ibiri isigaye ngo 2024 igere manda ya Perezida Kagame irangire, hari ibibazo bibiri bigomba gushakirwa ibisubizo.
Ati “Ese Abanyarwanda bakeneye Kagame? Kubera iki? Icya kabiri, ese Kagame we abyumva ate? Nta muntu n’umwe ubu wamenya icyemezo cye. Icyo umuntu atashidikikanya ni bwa bushake bw’Abanyarwanda.”
source : https://ift.tt/3wiEv2f