Ikiganiro 'Isango na Muzika' cya Radiyo Isango Star kigiye gutanga ibihembo ku nshuro ya kabiri #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku ncuro ya kabiri, ikiganiro Isango na Muzika cya Radiyo Isango Star kigiye kongera guhemba abitwaye neza mu byiciro bitandukanye by'imyidagaduri hano mu Rwanda nk'uko umwaka ushize wa 2020 bari babigenje gusa uyu mwaka hakaba harimo izindi mpinduka.

Uku gushimira abahanzi ndetse n'ibindi bice bitandukanye by'imyidagaduro mu Rwanda biteganyijwe kuzaba tariki ya 26 Ukuboza 2021 nk'uko abategura ibi bihembo babigaragaje binyuze mu kirango cy'amamaza iki gikorwa.

Nk'uko ku ncuro ya mbere byagenze hahembwa ibyiciro bitandukanye birimo Best Male Artist, Best Female Artist, New Artist, Best Song of The Year, Best Audio Producer, Best Video Producer, Best Gospel Artist, Best Actor na Best Actress uyu mwaka kandi ngo haziyongeraho ikiciro cy'injyana ya R&B, Hip hop, Afrobeat, Gakondo ndetse n'icy'indirimbo nziza ikozwe mu buryo bw'amashusho.

Mu begukanye ibihembo by'umwaka wa mbere byateguwe n'ikiganiro cya Isango na Muzika harimo Gratien Niyitegeka, Beatha Mukakamanzi (Maman Nick), Element (Best audio producer ), Meddy Saleh(Best video Director), Bruce Melodie(Best male Artist), Alyn Sano(Best female Artist ), Juno Kizigenza(New Artist ), Igare ya Mico the Best(Best song 2020), Israel Mbonyi(Best gospel).

Ikiganiro Isango na Muzika, gitambuka kuri Radio Isango Star ivugira kuri 91.5 FM ndetse no 105.5 FM kikaba gitambuka buri munsi kuva kuwa mbere kugeza kuwa gatanu uhereye ku isaha ya saa cyenda kugeza ku saa kumi n'imwe n'igice.

The post Ikiganiro 'Isango na Muzika' cya Radiyo Isango Star kigiye gutanga ibihembo ku nshuro ya kabiri appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/ikiganiro-isango-na-muzika-cya-radiyo-isango-star-kigiye-gutanga-ibihembo-ku-nshuro-ya-kabiri/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ikiganiro-isango-na-muzika-cya-radiyo-isango-star-kigiye-gutanga-ibihembo-ku-nshuro-ya-kabiri

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)