Imbamutima z’Abanyeshuri ba ASOME binjiye mu mwuga w’ubuvuzi - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni mu muhango wabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 12 Ugushyingo 2021, ku cyicaro gikuru cy’iyi kaminuza giherereye i Masoro, witabiriwe n’ababyeyi, abarezi n’abandi bafite aho bahuriye n’ubuzima.

Igikorwa cyo guhabwa umwambaro w’akazi kizwi nka ‘White Coat Ceremony’ ni umuhango watangijwe na Arnold P. Gold Foundation mu 1993. Abanyeshuri bahabwa amataburiya bakanarahira indahiro y’uko binjiye mu mwuga w’ubuvuzi.

Umuyobozi w’Icyubahiro wa ASOME, Dr. Ruguri Blasious , yasabye aba banyeshuri kuzakora akazi ko kuvura nk’umuhamagaro badakurikiye amafaranga.

Ati “Uyu ni umuhamagaro uva ku Mana muzawukoreshe mu gutanga ubuzima ntimuzawukoreshe mushaka amafaranga. Kubambika uyu mwambaro ni ikimenyetso ariko igihe cyose muzajya muwambara mujye mubasha kwita ku babagana neza.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Urwego Rushinzwe Imyigishirize y’Abakozi bo mu Rwego rw’Ubuzima, Dr Ndimubanzi Patrick, yasabye aba banyeshuri kuzarangwa no gukunda imirimo yabo.

Ati “Iyi ni intangiriro y’ubuzima bushya busaba kwihangana mu minsi iri imbere muzaba abaganga; aka si akazi gusa ahubwo ni umuhamagaro. Mugiye gutangira amasomo, mugomba kwitegura mu mutwe, ku mubiri ahakomeye ni ugushyiraho umutima.”

Ku ruhande rw’abanyeshuri bavuze ko ubu inzozi zabo zabaye impamo kuko kuba bahawe uyu mwambaro, bagiye gukurikira amasomo yabo neza bikabafasha gutanga umusanzu mu buvuzi.

Umuyobozi wungirijwe w’Umuryango w’Abanyeshuri muri ASOME, Rwiyamirira Akariza Orla, yavuze ko yakuze yifuza kuzaba umuganga bityo kuba yahawe uyu mwambaro inzozi ze zabaye impamo.

Ati “Ni inzozi zabaye impamo, kuva nkiri umwana nahoze nifuza kuzaba umuganga.”

Ibi abihuje n’Umuyobozi w’Umuryango w’Abanyeshuri, Alafi Samuel Jino Pere, waturutse muri Sudani kugira ngo ashyigikire ashaka ubumenyi mu Rwanda, wavuze ko ubu yamaze kubona icyerekezo arimo.

Yagize ati “Sinabona ijambo risobanura uko niyumva ubu kuba nambaye uyu mwambaro ndi kwibona ahandi hantu, ntabwo najyaga mbasha kwibona ariko kuva none mfite icyizere ko bizagenda neza.”

Bakomeje bavuga ko nibarangiza amasomo, bazashyira imbere kugira umutima ukunda akazi n’ababagana bizatuma baba intangarugero mu bandi.
Ababyeyi na bo bavuze ko banejejwe no kuba abana babo bari kwiga mu ishuri nk’iri rizatuma bahinduka abanyamwuga.

Dr. Margaret Sekkidde wo muri Uganda yashimishijwe n’uko uburezi umwana we ahabwa burimo no gukurikira Imana.

Ati “Ntewe ishema no kuba narazanye umwana wanjye muri iyi kaminuza. Yari yaratangiye kwiga muri Makerere nza kumuzana maze kumva iri shuri. Uyu munsi ntabwo wari usanzwe kubona abayobozi bigisha abanyeshuri kuba abaganga ariko banayobowe n’Imana bizatuma abo bazavura bazakira kuko bazabikorana ukwizera.”

Rwiyamirira Sarah ufite umwana wiga muri ASOME yarimujyanyemo amuvanye aho yigaga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Yishimiye uburezi abana babo bahabwa.

Aba banyeshuri bahawe umwambaro bazarangiza amasomo yabo mu 2027.

Aba banyeshuri barahiriye ko nibaramuka barangije amasomo yabo bazakora umwuga w'ubuvuzi neza
Abanyeshuri 34 bahawe umwambaro w'akazi nk'ikimenyetso cy'uko bari kwiga ubuvuzi
Bishimira ko bakabije inzozi zabo zo kwiga ubuvuzi
Basabwe kuziga neza no kurangwa n'indangagaciro zo kwita ku babagana mu gihe bazaba batangiye akazi
Dr. Ruguri Blasious yasabye abanyeshuri kuzarangwa n'ubunyamwuga no kwiyambaza Imana mu kazi kabo
Muri uyu muhango abanyeshuri bahawe umwambaro w'akazi
Ubuyobozi bwa ASOME bwari bwabukereye muri uyu muhango
Guhabwa uyu mwambaro aba ari ikimenyetso cy'uko batangiye urugendo rwo gukora ubuvuzi nk'umwuga

Amafoto: Igirubuntu Darcy




source : https://ift.tt/3DxNP4U
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)