Imbuto Foundation yizihije imyaka 20 imaze ishinzwe-Amafoto #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu Umuryango Imbuto Foundation wizihije Isabukuru y'imyaka 20 umaze ushinzwe.

Image

Ibirori byo kwizihiza iyi sabukuru byabereye muri Kigali Convention Center, aho uyu muryango wamuritse bimwe mu byo wagezeho muri iyi myaka 20 binyuze muri gahunda zawo 3 z'ingenzi ari zo uburezi, ubuzima no guteza imbere urubyiruko rwubakirwa ubushobozi.

Image

Ni ibirori byitabiwe na Madamu wa Perezida wa Repubulika Jeannette Kagame washinze umuryango Imbuto Foundation ndetse akaba anawubereye Umuyobozi w'ikirenga.

Mu bashyitsi bitabiriye ibi birori Kandi harimo Madamu wa Perezida wa Repubulika ya Namibia Monica Geingos.

Image

Muri uyu muhango Imbuto Foundation yahaye Minisiteri y'Ubuzima imodoka ebyiri nini zitangirwamo serivisi z'ubuvuzi bw'ibanze, imodoka wagereranya n'amavuriro mato agendanwa.

Image

Iyi nkunga y'amavuriro agendanwa umuryango Imbuto Foundation wageneye inzego z'ubuzima mu Rwanda izakoreshwa mu gusuzuma no gupima indwara zirimo SIDA, n'indwara zitandura nka diyabete, kanseri n'izindi.

SRC:RBA

Photo: Imbuto Fondation

 

The post Imbuto Foundation yizihije imyaka 20 imaze ishinzwe-Amafoto appeared first on IRIBA NEWS.



Source : https://iribanews.rw/2021/11/29/imbuto-foundation-yizihije-imyaka-20-imaze-ishinzwe-amafoto/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)