Imbuto Foundation yizihije Isabukuru y’Imyaka 20, Madamu Jeannette Kagame ashimirwa icyerekezo yayihaye (Amafoto) - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Imbuto Foundation ni umuryango washinzwe na Madamu Jeannette Kagame mu 2001. Ntabwo watangiranye iryo zina kuko mbere witwaga PACFA (Protection and Care of Families against HIV/AIDS), wita ku kurwanya icyorezo cya SIDA no kugarurira icyizere ababana n’ubwandu bwa Virusi itera SIDA.

PACFA yaje kugenda yaguka bituma mu 2007 ihindurirwa izina yitwa Imbuto Foundation kugira ngo herekanwe uko yagiye itera imbere mu bikorwa n’inzego zitandukanye z’ubuzima, uburezi, kongerera ubumenyi urubyiruko no kwihaza mu bukungu ku miryango itishoboye.

Madamu Jeannette Kagame yavuze ko uru rugendo rutari rworoshye, ko rwatangiriye mu muhengeri ariko uyu munsi rukaba rugeze aheza hari inzira ikomeza kwerekana ahazaza.

Ati “Iyo ntekereje Imbuto na PACFA bibaho, mbona umusaruro wo kwiyemeza.”

Yavuze ko itangira ry’uyu muryango ryasaga n’igikorwa cy’impinduramatwara kuko hari hashize igihe gito igihugu kivuye muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati “Impfu zishobora kwirindwa ntizikwiriye kujya imbere yacu, ngo ziherekeze umubyeyi ugiye mu mirimo, ngo zakire abana bavutse, ngo zibe umutwaro ku bukungu bwacu.”

Madamu Jeannette Kagame yasobanuye ko Imbuto Foundation yiyemeje kugira uruhare mu kurwanya izo ndwara nk’uburyo bwo guharanira ukwigenga kw’ejo hazaza.

Mu myaka 20 ishize, Imbuto Foundation yafashije abana b’abakobwa 3.422 babyaye inda zitateganyijwe, bahawe ubufasha mu bijyanye n’imitekerereze kugira ngo barindwe ihungabana, naho abantu 604.992 bagerwaho n’amahugurwa ajyanye no kuboneza urubyaro.

Urubyiruko 299.834 rwafashijwe kugera kuri serivisi zo kuboneza urubyaro, kwipimisha Virusi itera Sida n’ibindi.

Ni mu gihe Abajyanama b’Ubuzima 35.667 bafashijwe kubona ibikoresho by’ibanze byatuma bakora akazi kabo neza n’ibindi.

Madamu Jeannette Kagame yavuze ko intambwe iri kwishimirwa uyu munsi atari ijyanye n’ibikorwa by’ubugiraneza ahubwo ari iyo kuzuza inshingano uyu muryango wihaye.

Ati “Icyo Imbuto yagendeyeho kuva mu ntangiriro no mu ivuka rya PACFA mu myaka 20 ishize, ntabwo ari uguharanira icyubahiro, ahubwo ni inshingano.”

Yashimiye abagore bamubaye hafi muri iyi myaka yose, bagaharanira ko Imbuto Foundation igera ku ntego yari yariyemeje, abashimira urugwiro, ubwitange n’umutima wa kibyeyi byabaranze.

Yakomeje ati “Namwe bayobozi muri hano, turabashimira ubushishozi n’icyerekezo mwatweretse. Imyaka 20 ni intambwe ifatika no kuri bamwe muri twe bagize ibirori by’isabukuru. Ku rubyiruko rwacu, ni igihe cy’ubugimbi. Mu iterambere ry’ibihugu bitera imbere, ni ibihe bidasanzwe.’’

Kuri Imbuto ni urugendo rwakozwemo ibintu bitandukanye byungukiyemo na benshi. Abanyeshuri 5.000 b’abakobwa batsinze neza bafashijwe kwiga mu gihe abana b’imyaka itandatu barenga 6O.000 barerewe mu ngo mbonezamikurire z’abana bato [ECD].

Madamu Jeannette Kagame yashimiwe umuhate mu bikorwa bihindura ubuzima bwa benshi

Ibirori byo kwizihiza Isabukuru ya Imbuto Foundation byabereye muri Kigali Convention Centre ku mugoroba wo kuri uyu wa 27 Ugushyingo 2021.

Byitabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo Madamu wa Perezida wa Namibia, Monica Geingos; Madamu Roman Tesfaye wa Hailemariam Desalegn wabaye Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, abambasaderi, abayobozi muri Guverinoma, abafatanyabikorwa n’inshuti za Imbuto Foundation.

Abatanze ibiganiro bose bashimye intambwe Imbuto Foundation yateye n’uruhare rwa Madamu Jeannette Kagame muri urwo rugendo.

Madamu Monica Geingos yavuze ko uyu muryango watangijwe mu gihe kigoye ariko ugera ku ntego zawo.

Ati “Nabonye abakozi bake, ndatangara. Abagore b’abakuru b’ibihugu ntibavuka ari abayobozi. Twese twaba abayobozi, kandi ibyo Madamu Jeannette Kagame yarabigaragaje.’’

“Tugomba guharanira indangagaciro zacu, tukumva abakiri bato binyuze mu rubyiruko. Ndashimira Madamu Jeannette Kagame watekereje kuri iki cyerekezo. Turagukunda, inshuti za Imbuto twemera ibyo ukora.’’

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Urugaga Nyarwanda rw’Abafite Virusi itera SIDA, RRP+, Semafara Sage, yavuze ko kuva mu 2003 [PACFA] yaje guhinduka Imbuto Foundation yatangiye urugendo rwo gufasha abafite virusi itera SIDA kandi rugikomeje.

Ati “Twiteguye gukomeza urugendo mwatangiye. Uyu munsi dufite intego yo kurandura no gukuraho SIDA ku Isi ariko dufite imyaka itarenze 10 ngo tubigereho. Mu Rwanda twatangije urwo rugamba rwo kurandura ubwandu bushya bwa SIDA mu Rwanda.’’

Umuhuzabikorwa wa One UN mu Rwanda, Fodé Ndiaye, yashimangiye ko buri gihe habaho impamvu yo guharanira igikwiye mu kubaka sosiyete idaheza.

Ati “Imbuto Foundation muri UN dusangiye indangadaciro zimwe, zo kubaka umuryango uhamye, utekanye, utuje kandi wita ku bawurimo. Ngicyo ikiduhuza. Muri ubwo bufatanye tuzakura nk’igiti cy’inganzamarumbo, gitanga ubuzima.’’

Umuyobozi wa Edified Generation Rwanda, Ntirenganya Valens, uri mu bagenerwabikorwa ba gahunda y’abahawe buruse muri ‘Edified Generation’ yashimye ubumenyi yahawe.

Ati “Ndashimira Nyakubahwa Jeannette Kagame ko batwitayeho nkuko umubyeyi yita ku bana be. Mu izina ry’abanyuze muri Imbuto Foundation muri gahunda ya Edified Generation, turabashimira.’’

Edified Generation Rwanda bashinze nk’abafashijwe kwiga ubu ni umuryango ufite abagenerwabikorwa barenga 5000, bafashwa kubona ibikoresho bitandukanye ku ishuri.

Urubyiruko n’ibigo by’indashyikirwa byashimiwe

Muri uyu muhango kandi hahembwe imiryango ifasha urubyiruko kwiteza imbere n’urubyiruko rwageze ku bikorwa by’indashyikirwa (CYRWA: Celebrating Young Rwandan Achievers) bihindura imibereho yarwo n’iy’igihugu.

Mu rubyiruko rwashimiwe harimo Jessica Gérondal Mwiza w’imyaka 29 y’amavuko. Asanzwe ari Visi Perezida wa Ibuka France. Yashimiwe ku bw’uruhare mu kurwanya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Bufaransa aho atuye no mu Burayi.

Undi ni Moses Turahirwa w’imyaka 30. Uyu musore yashinze inzu ihanga imideli yitwa Moshions imaze kuba ubukombe mu gihugu no mu mahanga kugera mu 2015.

Yagize uruhare mu guhanga urubyiruko ku bantu barenga 100 bamufasha mu kazi ka buri munsi.

Nziza Nadege w’imyaka 30 ufite Impamyabumenyi y’Ikirenga yakuye muri Harvard University mu bijyanye n’ubudahangarwa bw’umubiri, yashimiwe ku bw’ubushakashatsi yakoze ku misokoro na virus zishobora gutuma umuntu amugara mu ngingo cyangwa se akagira ubundi burwayi nko ku ruhu.

Yves Mutabazi w’imyaka 26 na we yahawe ishimwe. Ni umukinnyi w’Ikipe y’Igihugu ya Volleyball, yashimiwe ko ari umwe mu bakinnyi bitwaye neza mu mikino iheruka y’Igikombe Nyafurika cyabereye muri Kigali Arena, agafasha u Rwanda gutahukana umwanya wa Gatandatu.

Uwineza Aline Nelly w’imyaka 33 we ni rwiyemezamirimo washinze ikigo gikora imiti yica udukoko. Yashimiwe uruhare rwe mu kurwanya Covid-19 akora kandi akanacuruza litiro zirenga 1000 z’uyu muti ukoze mu gikakarubamba.

Imiryango yahembwe yo irimo uw’Urubyiruko rw’Abakorerabushake wahawe igihembo, ushimirwa uburyo rwafashije igihugu guhangana n’ibihe bitoroshye bya Covid-19, rukurikirana ko amabwiriza yo kwirinda yubahirizwa uko bikwiriye.

Ihuriro ryarwo rigizwe n’urubyiruko 416.000. Kuva mu 2013, uru rubyiruko rwubatse inzu 914, rutera ibiti 700.000 runatangira Ubwisungane mu Kwivuza imiryango 2412.

Abandi bahembwe ni Urubyiruko rwibumbiye mu Ihuriro ryitwa “Peace And Love Proclaimers”. Iri huriro ryatangiye mu 2007 niryo rigira uruhare mu gutegura ibikorwa bizwi mu gihugu nka “Walk to Remember”.

Aba biyongeraho Umuryango utegamiye kuri Leta witwa “Acts Of Gratitude”. Uyu muryango washinzwe mu 2011 n’abasore n’inkumi 13, ugamije guhindurira ubuzima imiryango ibihumbi 10 bitarenze mu 2030 binyuze mu guhanga imirimo n’ibindi.

Abitabiriye ibirori by’isabukuru ya Imbuto Foundation basusurukijwe n’abahanzi biganjemo abanyuze mu irushanwa ryashyiriweho gushaka abanyempano rya ArtRwanda- Ubuhanzi.

Ubwo Madamu Jeannette Kagame yari ageze ahabereye uyu muhango
Mbere yo kwinjira mu cyumba cya KCC cyabereyemo inama, Madamu Jeannette Kagame n'abari bamuherekeje bafashe ifoto y'urwibutso
Umuyobozi Mukuru wa Imbuto Foundation, Umutoni Sandrine, yashimye abagenerwabikorwa bagiriye umuryango icyizere bagafatanya mu rugendo rwo guhindura ubuzima bwabo
Hakinwe imikino igaragaza urugendo rw'imyaka 20 Umuryango Imbuto Foundation umaze
Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco, Mbabazo Rosemary, mu izina ry’urubyiruko yashimye umusanzu wa Imbuto Foundation mu mishinga iri mu cyerekezo cy’iterambere ry’igihugu
Hakaswe umutsima hishimirwa intambwe Imbuto Foundation yateye, ishyira imbere uburezi n'imibereho myiza y'Umwana w'umukobwa mu Rwanda

Amafoto ya IGIHE: Igirubuntu Darcy




source : https://ift.tt/3xvLXaS
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)