Ni impanuka yabaye mu ijoro rishyira kuri uyu wa gatanu tariki 19 Ugushyingo 2021 mu murenge wa Kamegeri ,mu karere ka Nyamagabe aho ikamyo yahitanye abantu babiri bari bayirimo.
Ni mu muhanda Huye-Nyamagabe aho uyu muhanda uherutse kwangirika kubera imvura nyinshi yaguye.Amakuru avuga ko iyi mpanuka yabaye hagati ya saa munani na saa cyenda z'ijoro zo kuri uyu wa gatanu. Bivugwa ko iyi kamyo yashatse kubisikana n'indi modoka maze ihita igwa mu nsi y'umuhanda.Umuvugizi wa Polisi mu ntara y'Amajyepfo SP Theobald Kanamugire yatangaje ko iyo mpanuka yahitanye abantu babiri bari bayirimo.Yavuze ko mu bahitanwe n'iyi mpanuka harimo umushoferi wari utwaye iyi kamyo n'undi muntu bari bari kumwe bose bihita bitaba Imana.
Source : https://yegob.rw/impanuka-ikomeyeumushoferi-ahise-apfa-nuwo-bari-kumwe-mu-ikamyo/