Impanuro za ba rwiyemezamirimo b’abagore basoje amasomo ku iterambere ry’imishinga - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni umunsi wizihizwa buri wa 21 Kanama hagamijwe ubukangurambaga ku kwihangira umurimo, guhanga udushya n’imiyoborere mu Isi yose ari nako hashimirwa imishinga igitangira.

Uwo munsi kandi ni amahirwe yo gukora isuzuma kuri gahunda zitandukanye zashyiriweho gushyigikira ba rwiyemezamirimo ndetse no kubongerera ingufu bakarushaho kugagaragaza umusanzu wabo mu ngeri zitandukanye.

African Management Institute (AMI) ni kimwe mu bigo bitera ingabo mu bitugu ba rwiyemezamirimo bafite intumbero nziza bagatera imbere, binyuze mu mahugurwa bahabwa no gufashwa gushyira mu ngiro ibyo bahugurwa.

Gifasha ba rwiyemezamirimo kibaha ibikoresho batangiza imishinga yabo, kigafasha ibigo guhugura abakozi babyo, kikanagira gahunda zo gutegura urubyiruko rugiye kwihangira imirimo.

Amasomo ya AMI atangwa mu buryo bw’iya kure n’ubw’imbona nkubone, aho abantu bashobora guhurira hamwe cyane cyane nko mu bihe byo kwimenyereza no gushyira mu ngiro ibyo biga, gusa muri ibi bihe bya COVID-19, byose birakorerwa ku ikoranabuhanga ku Mugabane wose.

AMI yakoranye n’imishinga ndetse n’ibigo bitandukanye ishyigikira ba nyirayo ngo bayubake neza kandi bayizamure muri Afurika. Iyo irimo Uber,Nestle,Radisson Blu,Mastercard Foundation,USAID,Shell Foundation na Equity Bank.

Yahuguye abarenga 30.000 mu bihugu birenga 30, ikaba imaze kugira Ibiro i Nairobi muri Kenya, i Kigali mu Rwanda n’i Johannesburg muri Afurika y’Epfo.

Mu Rwanda, hari igisekuru gishya cya ba rwiyemezamirimo b’abagore bagenda bagura imbibi,bubaka inganda bagahanga imirimo.

Batanu muri bo basangije abandi ibibatera ingufu zo gukora cyane ndetse batanga inama kuri bagenzi babo by’umwihariko abahuye n’ingaruka za COVID-19 zikibazonga.

Igiraneza Pacifique ufite iduka muri Kicukiro, yagize ati “Ntugahagarare. Kandi niba utaranatangira umushinga wawe neza, tangiza ibyo ufite uzagenda ukura buhoro buhoro.”

Umutesi Vanessa ufite sosiyete ya Isaro Ltd muri Nyarugenge, yabwiye ba rwiyemezamirimo ko igifite agaciro ari ibitekerezo bafite mu mutwe, bityo ko ahazaza heza hazava mu gukora cyane.

Ati “Ntugakomeze kwicara utinya gutangiza umushinga. Icy’ingenzi ni igitekerezo wifitemo;kora cyane kugira ngo ugere ku ntego zawe ndetse wiyubakire ahazaza heza.”

Umwali Nadine ukorera ubworozi bw’inkoko i Nyamagabe, amaze kwiteza imbere ku buryo hari abaza kumwigiraho bitewe n’ akamaro umushinga we ugirira umuryango n’igihugu muri rusange.

Yagize ati “Ni byiza kwikorera. Gutangira umushinga ntibisaba igishoro gihambaye. Icyo ukeneye ni igitekerezo gifite ireme gusa.”

Umwali yavuze ko ari ingenzi kwitabira amahugurwa n’andi masomo atandukanye yigisha ibirebana n’imishinga kuko ba rwiyemezamirimo bahigira byinshi.

Ishimwe Valentine uranguza imyenda muri Nyarugenge yishimira ko ubu abasha kwizigama ndetse akaba azabasha gushora imari no mu yindi mishinga mu bihe bizaza.

Yagize ati “Ntugacike intege mu gihe umushinga wawe utagenda neza, ni bumwe mu buryo bwo guhangana. Umushinga umeze nk’ubuzima bwacu bwa buri munsi, ushobora kwishima none ejo ukababara. Ku bw’ibyo rero tugomba kwihangana kandi tugakora cyane.”

Mukandayambaje Claudine ufite umushinga wo gukora kopi z’inyandiko i Karongi, yagize ati “Ntugahagarike na rimwe n’aho waba wahuye n’igihombo. Uko ni ko imishinga imera.”

Kuva COVID-19 yugariza Isi, AMI yibanze ku gushyigikira imishinga mito n’iciriritse yongerera ba nyirayo ubumenyi mu buryo bw’imikorere hagamijwe kubarinda gufunga imiryango.

Ku wifuza kwifatanya na AMI gushyigikira ba rwiyemezamirimo bisaba ibintu bike cyane.

Niba ufite umushinga muto cyangwa ucirirtse wakwiga ku bijyanye na gahunda y’umwiherero utuma imishinga ikomeza gukora no mu bihe bigoye ndetse n’igamije gutuma umushinga ukomera kurushaho kugira ngo urinde ukuramba k’uwawe n’iterambere ryawo ryihuse, binyuze mu bumenyi bw’ibanze ku mishinga uhabwa.

Ubaye warigeze kwitabira gahunda za AMI cyangwa uri kuzitabira ubu ngubu, wakwegera ba rwiyemezamirimo bandi ukabasangiza iyi nkuru ndetse ukabakangurira gutera intambwe ibafasha kugera ku bumenyi bw’ iterambere ry’imishinga yabo.

Ku bigo n’imiryango ishaka kugera ku mishinga myinshi, mwakohereza ubutumwa kuri [email protected] .

N’ahandi hose ku mbuga nkoranyambaga ushaka AMI urayihasanga haba kuri Twitter, Facebook,na Instagram ukaba wamenya amakuru yayo agezweho byoroshye.

Igiraneza Pacifique ufite iduka muri Kicukiro, yavuze ko biba byiza iyo umuntu atangiriye kuri duke afite
Mukandayambaje Claudine ufite umushinga wo gukora kopi z’inyandiko i Karongi yasabye abantu kudacika intege
Umwali Nadine akorera ubworozi bw’inkoko i Nyamagabe
Ishimwe Valentine uranguza imyenda muri Nyarugenge yishimira ko ubu abasha kwizigama
Umutesi Vanessa ufite sosiyete ya Isaro Ltd muri Nyarugenge, yabwiye ba rwiyemezamirimo ko igifite agaciro ari ibitekerezo bafite mu mutwe



source : https://ift.tt/3kkZIUl
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)