Indirimbo za Omah Lay nka Damn, Godly, Understand kuza kugera kuri Free my Mind yasohotse ageze i Kigali aje gutaramira Abanyarwanda, zakoze ku mutima abakunzi ba muzika bumva batatangwa kujya kumwereka urukundo bamufitiye.
Ubwitabire bwari buri hejuru muri icyo gitaramo bishingiye ku nyota abakunzi b'umuziki bari bafite nyuma y'igihe kirenga umwaka n'igice ibitaramo byarahagaze kubera Covid-19.
Abahanzi Nyarwanda barimo Davis D, Platini, Bushali, Ish Kevin, Ariel Ways na Juno Kizigenza berekanye ko umuziki Nyarwanda ufite imbaraga, ndetse Abanyarwanda bawunyotewe kuwumva no kuwubyina.
Omah Lay agakote yari yaje yambaye byageze hagati akajugunya mu bafana kubera uburyo abakunzi be bamwakiriye ku rubyiniro.
Omah Lay utarashoboye guhishira amarangamutima ye ku nkumi z'Abanyarwandakazi, yaje gusaba babiri muri bo kuza bakamusanga ku rubyiniro maze umuziki si ukuwuceka biratinda.
Uyu muhanzi kandi yasabye umwe mu bafana bari begereye ku rubyiniro kumutiza telefone ye ngo amusigire agafoto k'urwibutso nyuma yaho abonyeko benshi mu bitabiriye iki gitaramo bamaze umwanya munini bari kubika gihamya cy'uko bari kumwe, maze na we akoresha telefone y'umufana yifotora ifoto azatunga nk'urwibutso.
Itsinda rya Symphony ryaje gufasha uyu muhanzi ku rubyiniro, ryaserukanye umwambaro w'amajipo nyuma y'uko mu gitaramo cya Bruce Melodie bongeye guseruka bambaye umwambaro wagaragaye muri filime igezweho kuri ubu ya Squid Game, ibintu byatangaje cyane abari baje kwitabira icyo gitaramo.
source : https://ift.tt/30tKFkC