Ingendo z’indege, Buruse ku banyeshuri n’ishoramari: Imishinga iteganyijwe hagati y’u Rwanda na Hongrie - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu mugabo yari azanywe mu Rwanda mbere na mbere no gushyira umukono ku masezerano y’inguzanyo y’igihe kirekire igihugu cye cyageneye u Rwanda, ingana na miliyoni 52$ azakoreshwa mu bikorwa byo kongera ubushobozi bw’uruganda rutunganya amazi yoherezwa muri Kigali ndetse no kongera ubuziranenge bwayo.

Uru rwego ni rumwe mu zo Hongrie iteyemo imbere ku Isi. Ni uruzinduko rwari urw’amateka mu ngeri nyinshi, kuko ari ubwa mbere Hongrie itanze inguzanyo ingana gutyo muri Afurika, umugabane iki gihugu kiri gukorana nawo cyane muri gahunda yacyo yo kuzamura iterambere mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere, nka bumwe mu buryo bwo guhangana no gukumira ibibazo by’abimukira bimaze iminsi biyogoza u Burayi, harimo na Hungary by’umwihariko.

Icyakora impamvu y’uruzinduko rwa Minisitiri Péter Szijjártó ntiyarangijwe gusa n’isinywa ry’amasezerano y’inguzanyo, ahubwo rwanabaye umwanya mwiza wo gukomeza kunoza imikoranire hagati y’ibihugu byombi ndetse no kongera kuganira ku mishinga y’igihe kirekire bihuriyeho.

Péter Szijjártó ni Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubucuruzi wa Hongrie kuva mu 2014

Mu kiganiro cyihariye Minisitiri Péter Szijjártó yagiranye na IGIHE, yasobanuye ko hari imwe mu mishinga migari igihugu cye cyifuza gukorana n’u Rwanda, irimo ishingiye ku ishoramari, ubucuruzi, ubwikorezi bwo mu kirere, gusangira ubumenyi, gukorana mu bya dipolomasi n’ibindi bitandukanye.

IGIHE: Mwasobanura imiterere y’inguzanyo yasinyiwe n’uburyo izakoreshwa?

Szijjártó: Hongrie yateje imbere ibijyanye no gufata neza amazi, ndetse n’ikoranabuhanga ryifashishwa mu bijyanye no kugenzura no gucunga imikoreshereze y’amazi. Dushobora gusangiza iryo koranabuhanga u Rwanda kugira ngo ruzamure ubuziranenge bw’amazi rutanga ashobora kunyobwa.

Niyo mpamvu twemeranyije ku bufatanye bushingiye ku nguzanyo y’igihe kirekire, ari nayo nguzanyo nini Hongrie itanze muri Afurika, ingana na miliyoni 52$, agamije kongera ubushobozi bw’uruganda rutunganya amazi yoherezwa muri Kigali, aho ruzazamurirwa ubushobozi [bw’amazi rushobora gutanga] bukava kuri meterokibe ibihumbi 15, bukagera kuri meterokibe ibihumbi 36 buri munsi.

Bivuze ko abahanga mu by’amazi bo muri Hongrie bagiye gusangiza ubumenyi Abanyarwanda?

Inganda zitunganya amazi muri Hongrie ziteguye gutanga ubushobozi mu bijyanye n’ubuhanga [bukenewe mu kubaka ibyo bikorwaremezo], yaba mu bijyanye n’ubwubatsi, ibya tekiniki n’iryo koranabuhanga rizashyirwa hano, rizubakirwa muri Hongrie.

Minisitiri w’Ibikorwaremezo hano yatubwiye ko isoko ry’uwo mushinga rizashyirwa hanze muri iki Cyumweru [icyumweru gishize] mu Rwanda, noneho rizakurikirwe no gutangazwa i Budapest (Umurwa Mukuru wa Hongrie).

Ubwo umushinga uzashyirwa mu bikorwa ryari?

Twiteze ko uyu mushinga uzatwara igihe kiva ku mwaka n’igice kugera ku myaka ibiri, nyuma y’icyo gihe, amazi yo kunywa muri Kigali azaba yazamuriwe urwego cyane.

Twakwitega ko ishoramari riturutse muri Hongrie rizagera no mu zindi nzego?

Turi kugirana ibiganiro na Minisitiri y’Imari n’Igenamigambi ku bijyanye n’uburyo ibigo by’ubucuruzi muri Hongrie byagira uruhare mu kubaka ibitaro mu Ntara y’Iburengerazuba bw’igihugu cyanyu, kandi hari ibigo by’ubucuruzi [byo muri Hongrie ] bifite inyota yo kuza gushora imari mu Rwanda mu bijyanye n’ikoranabuhanga, gukora imiti ndetse n’uburyo bwo gutanga ingufu z’amashanyarazi.

Ibyo bigo biri gukoresha gahunda ya Exim Bank muri Hongrie (yashyizeho uburyo bwo gufasha ibigo by’ubucuruzi muri Hongrie byifuza gushora imari mu bindi bice bya Afurika), yatanze inguzanyo ya miliyoni 46$ kugira ngo ibyo bigo bishore imari ku isoko ry’u Rwanda.

Haba hari icyizere ko ishoramari ry’u Rwanda rishobora kwiyongera muri Hongrie ?

Twakwishimira guha ikaze ibigo by’ubucuruzi byo mu Rwanda mu Burayi bwo Hagati.

Kugira ngo ibi bigerweho, twasinye amasezerano ajyanye n’imikoranire mu bwikorezi bwo mu kirere, aho urugendo ruhuza u Rwanda n’u Burayi bwo Hagati rushobora kuzatangirira muri Hongrie (hagati ya Kigali na Budapest).

Twemeranyije kandi kujya twohererezanya abadipolomate, kugira ngo dutume Hongrie imenyekana hano mu bakiri bato, ndetse twanatanze buruse ku banyeshuri b’Abanyarwanda, izajya itangwa buri mwaka, ikazajya iba ikubiyemo byose bizishyurwa na Leta ya Hongrie .

Ni buruse zingahe zatanzwe?

Uyu mwaka abagera kuri 319 bayisabye kandi hakenewe imyanya 20 gusa, ibi byerekana ko Abanyarwanda bifuza kuza kumenya Hongrie , kandi ayo ni amakuru meza kuri twe.

Kuki umubano n’u Rwanda na Hongrie usa nk’uwatinze gutangizwa?

Iki ni ikibazo cyiza, mbere ya 2010, ubwo abatavuga rumwe na Leta muri Hongrie uyu munsi, bari ku butegetsi [mbere yo gutsindwa amatora], bashyize imbaraga mu gukorana n’ibihugu byo mu Burengerazuba bw’u Burayi ndetse na Amerika muri gahunda yabo y’ububanyi n’amahanga.

Kuva twagera ku butegetsi, twashyizeho ingamba ebyiri, gukorana na Aziya cyane ndetse no gukorana n’ibihugu biri mu Majyepfo y’Isi, twibanda ku bihugu biri ku Mugabane wa Afurika.

Twumva ko imishinga minini y’iterambere ikwiye kuzanwa muri Afurika kugira ngo twirinde ihunga ry’abantu bava kuri uyu Mugabane riteye inkeke.

Urabizi ko Hongrie ndetse n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi muri rusange byahuye n’ibibazo bikomeye by’impunzi ziza mu buryo butemewe n’amategeko, twizera ko kugira ngo twirinde ibindi bibazo nk’ibyo, tugomba kuzana imishinga y’iterambere muri ibi bihugu ari nabyo byohereza impunzi nyinshi, niyo mpamvu twishimiye ubufatanye n’u Rwanda, Seychelles, Misiri, Maroc na Cape Verde buzarushaho gutuma habaho iterambere muri ibyo bihugu.

Nubwo tutatangiye mbere, ariko ubu turi kwihutisha ibikorwa kugira ngo tugerageze [kugira uruhare mu iterambere rya Afurika].

Ni irihe banga ry’iterambere ry’ubukungu bwa Hongrie ?

Icyabaye intandaro y’iterambere ry’ubukungu bwacu ni ugushyiraho uburyo bwo kugabanya imisoro. Umusoro muto mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi uba muri Hongrie , ibi bigafasha abashoramari kuzana ibikorwa byabo mu gihugu, kandi ibi bigafasha mu gutuma abaturage babona akazi.

Muri gahunda zacu z’iterambere ry’ubukungu, twibanda mu guhanga imirimo cyane kuko turabizi ko iyo ushobora guha abaturage akazi, uba ubahaye ahazaza heza.

[Rero iterambere ryacu] rishingiye ku gushyira imbaraga mu guhanga imirimo, korohereza abashoramari gukomeza kuzana imari yabo kugira ngo bakomeze batange imirimo, ntekereza ko ubwo ari bwo buryo bwiza ubukungu bushobora kubakwa.

Ibi nibyo twakomeje gukora mu myaka 11 ishize kandi biragaragara ko biri gutanga umusaruro. Mu myaka 11 ishize, ubukungu bwa Hongrie bwari mu bihe bibi cyane, ariko kubera kugabanya imisoro no gushishikariza abashoramari kuzana imari yabo mu gihugu, turi mu bihugu bifite iterambere rizamuka ku muvuduko uri hejuru mu Burayi no ku rwego rw’Isi.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubucuruzi wa Hongrie, Péter Szijjártó, ubwo yahuraga na mugenzi we w'u Rwanda, Dr Vincent Biruta
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubucuruzi wa Hongrie, Péter Szijjártó, yagiranye ibiganiro na Minisitiri w'Ubucuruzi n'Inganda w'u Rwanda, Beatrice Habyarimana



source : https://ift.tt/3nmCdwj
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)