Inkuru itari nziza ku bakodesha imyambaro yo gutahana ubukwe. – YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Dr Amani Uwajeni Alice ushinzwe indwara z'uruhu zititaweho mu kigo cy'igihugu gishinzwe ubuzima, RBC, avuga ko imyambaro ikodeshwa mu bukwe ishobora gukwirakwiza izi ndwara.

Uyu muganga usanzwe avurira indwara z'uruhu mu bitaro bya CHUK avuga ko amahumane ari mu ndwara eshatu za mbere zifata uruhu mu Rwanda, akaba akomeje kugaragara cyane mu bigo by'ubuvuzi.

Abona ko iyi ndwara n'izindi zifata uruhu nka Shishikara zandurira mu gutizanya imyambaro hagati y'umuntu n'undi no gukodesha iyambarwa mu bukwe.

Mu kiganiro yagiranye na Isango Star, Dr Uwajeni yagize ati: 'Abantu benshi bakunda kwibaza ko gusaranganya cyangwa gutizanya imyambaro ari ibintu bisanzwe. Abantu bakodesha imishanana mu bukwe, iriya mishanana abantu bakodesha ishobora kuba intandaro yo kwandura indwara nka Shishikara.'

Dr Uwajeni avuga ko mu rwego rwo kwirinda izi ndwara, byaba byiza ko abantu ajya bambara imyambaro yabo bwite, bakirinda gutizanya no gukodesha. Ati: 'Bivuze ngo mu by'ukuri twakabaye twirinda ukambara ibyawe, ukamenya ngo warakabye neza, ukiyorosa ibyawe, ukambara inkweto zawe kuko aho hose hashobora kuba intandaro yo kwanduzanya.'



Source : https://yegob.rw/inkuru-itari-nziza-ku-bakodesha-imyambaro-yo-gutahana-ubukwe/

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)