IPRC Kitabi yatangije isomo rihuza iby’uburenganzira bwa muntu no kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni isomo (module) ryiswe “Human Rights and Conservation” rizaba rikubiyemo amategeko areba abaturage, ibyo basabwa mu gucunga umutungo kamere ndetse n’uburyo bwagenderwaho mu mikoreshereze y’ubutaka.

Ibikorwa byo kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima bihuzwa cyane n’uburenganzira bwa muntu mu mibereho ye itekanye, kubaho akikijwe n’ibifite ubuzima buzima kandi bitanga umusaruro ndetse akabaho mu busugire.

Umuyobozi wa IPRC Kitabi, Richard Nasasira, yavuze ko iryo somo ryatangijwe hashingiwe kuri raporo yagaragajwe hirya no hino ku Isi, ikemeza ko mu rugendo rwo kubungabunga ibidukikije by’umwihariko ibyanya bikomye, hari ababihutariramo cyangwa bakavutswa uburenganzira bagombye kuba bafite.

Ati “Usanga abaturage n’abakozi bo muri Pariki hari uburenganzira bavutswa kubera ibikorwa byo kubungabunga ibidukikije. Twumvishe kenshi abakozi ba Pariki bicwa [n’inyamaswa]. Ubwo urumva ko uburenganzira ku buzima aba yabuvukijwe. Twumvishe kenshi abaturage babuzwa gukoresha ibikomoka ku bidukikije n’ibyangizwa n’inyamaswa ziba ahantu hakomye, bikabavutsa uburenganzira bwo kugira ibiryo bihagije n’ibindi.”

“Ariko kubera ko dufite inshingano yo gutanga ubumenyi mu bijyanye no kurengera ibidukikije kugira ngo ingobyi iduhetse uyu munsi n’ejo izabe igifite ubwo busugire, twifuje kwigisha iri somo. Rikeneye kwigishwa abantu bose cyane ko buri wese afite inshingano yo kurengera ibidukikije.”

Umuyobozi w’Ishami ryo Kubungabunga ibinyabuzima byo mu gasozi muri IPRC Kitabi ari naho iryo somo rizigishirizwa,Ndagijimana Isidore, yavuze ko ubusanzwe ibirikubiyemo byigishwaga bicibwa hejuru ariko ubu bikaba bigiye kwitswaho.

Yavuze ko mu gihe abanyeshuri bazajya gushyira mu ngiro ibyo biga bazabasha gusobanurira abaturiye ibyanya bikomye bakamenya uburenganzira bwabo,inshingano n’amategeko ku birebana n’ibinyabuzima bibegereye.

Ati “Twiteze ko ibyari bisanzwe bimenyerewe bizahinduka kuko iyo umwana avuye ku ishuri agera mu rugo akabwira ababyeyi ibyo akuyeyo.”

Bamwe mu banyeshuri biga muri iryo shami bavuganye n’itangazamakuru basobanuye ko banejejwe no kuba iryo somo rigiye gusobanura byimbitse uko uburenganzira bwa muntu no kurengera ibidukikije bigomba kujyana ntakibangamiye ikindi.

Sugira Pacifique wiga mu mwaka wa Kabiri, yagize ati “Ubusanzwe twigaga amasomo avuga ku burenganzira bwa mu ntu mu kurengera ibinyabuzima ariko ntibugaragazwe mu buryo bwimbitse. Ihuriro ryabyo nirisobanurwa neza ntihazagira uwitwaza uburenganzira bwe ngo ahungabanye urusobe rw’ibinyabuzima.”

Dufitumukiza Aline yavuze ko ababajwe no kuba iryo somo rizanywe ari mu mwaka wa nyuma kuko rikenewe cyane.

Ati “Ni ingenzi cyane gusobanukirwa byimbitse uburenganzira bwa muntu mu kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima.”

Umuhango wo gutangiza iryo somo ku mugaragaro wabereye muri IPRC Kigali kuri uyu wa 25 Ugushyingo 2021, witabirwa n’abo mu ngeri zitandukanye barimo abanyeshuri, abayobozi mu nzego za Leta ndetse n’abo mu miryango mpuzamahanga n’iyigenga ifite aho ihuriye n’ibidukikije. Bamwe bawitabiriye ku ikoranabuhanga.

Muvunnyi Richard ukora mu Ishami rishinzwe kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere (RDB), yashimye intambwe IPRC Kitabi iteye nk’isoko y’abazarengera urusobe rw’ibinyabuzima mu bihe biri imbere.

Yavuze ko kugira ngo iterambere rirambye rigerweho bisaba ko hatabaho ubusumbane mu kurengera ibidukikije no kuzirikana uburenganzira bwa muntu.

Muhizi Pascal wari uhagarariye Ikigega Cyihariye cy’Ingoboka (SGF) yibukije ko gifasha kwishyura abaturage mu gihe bonewe n’inyamaswa zo mu byanya bikomye cyangwa zikabakomeretsa no kubica mu gihe bitagizwemo uruhare no kuba barenze ku mategeko.

Imiryango y’Abafatanyabikorwa irimo USAID,US Fish&Wildlife Services, CARPE, US Forest Department of Agriculture na RIFFEAC nayo yitabiriye uwo muhango.

IPRC Kitabi iherereye mu Karere ka Nyamagabe. Isanzwe yigisha andi masomo ajyanye no kubungabunga ibinyabuzima,ubukerarugendo, n’amashyamba.

Itsinda ryafashije abanyeshuri gushira amatsiko ku bibazo bitandukanye bari bafite
Muhizi Pascal asobanura ibikorwa SGF ikorera abaturage basagarariwe n’inyamaswa
Umuyobozi wa IPRC Kitabi, Dr Richard Nasasira,yavuze ko iryo somo ryatangijwe kuko ubushakashatsi bwagaragaje ko rikenewe
Muvunnyi Richard yashimye intambwe IPRC Kitabi iteye
Sugira Pacifique yavuze ko iryo somo rizatuma abanyeshuri barushaho kumva uko urusobe rw'ibinyabuzima ruzabungabungwa hanubahirizwa uburenganzira bwa muntu
Dufitumukiza Aline yashimangiye ko iryo somo ryari rikenewe cyane
Abitabiriye umuhango wo gutangiza ku mugaragaro isomo rihuza uburenganzira bwa muntu no kubungabunga urusobe rw'ibinyabuzima muri IPRC Kitabi



source : https://ift.tt/3laMgCU
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)