Kuruyu wa kanetariki ya 11 zukwa cumi na kumwe, abantu basanga 450 baturutse mu turere 12 basoje amahugurwa yabinjira mururu rwego rwa DASSO. Mugusoza aya mahugurwa, aba ba DASSO bakaba biyerekanye imbere yabayozi bari bitabiriye uyu muhango maze babereka ibyo bamaze igihe biga birimo uko wahangana n'umwanzi ndetse no kwitabara mugihe bibaye ngombwa.
Mu basoje aya mahugurwa harimo ab'igitsinagore 93 ndetse n'ab'igitsinagabo 357. Aya mahugurwa yari amaze amezi atatu yaragamije kwinjiza aba DASSO 450 mu kazi yaberaga mu Ishuri rya Polisi rya Gishari.