Isano hagati y’imyemerere y’amadini y’ubu n’imigenzo ya gakondo nko kubandwa - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Imyemerere y’umuntu ni imwe mu ngingo zihora zigibwaho impaka zidashira. Abenshi usanga baharanira kugaragaza ko ukwemera kwabo ari ko k’ukuri abandi bakaba bari mu buyobe, bagakora ibishoboka byose byatuma babyumva kimwe. Icyo ariko ntigishoboka kandi cyaba ari kibi.

Rev Pasiteri Uwimana Jean Piere ni Umukiristu, akaba n’Umuhanga mu by’imibanire wigisha muri Kaminuza y’u Rwanda. Yigeze kubwira IGIHE ko “abantu bose bahuje ibitekerezo n’imyifatire umuryango mugari ntaho wazagera”.

Ntibigarukira kuri uko kumvikanisha ko bamwe bafite amahitamo meza kurusha abandi kuko hirya no hino mu Isi baricana ari icyo bapfuye. Abicwa bazize ukwemera ni bo uzumva bitwa “Aba-Martyr”.

Igisobanuro cy’ukwemera mu buzima bwa muntu kimeze nk’imwe mu ngingo z’umubiri we ku buryo ibuzeho ugira ikibazo. Hari n’abakugereranya n’umwuka duhumeka kugira ngo tubeho, uko ibihaha biwukenera na roho zacu ni ko zikenera ukwizera.

Abahanga mu by’imitekerereze n’imyitwarire basobanura ko iyobokamana ari imbaraga ziturusha ubushobozi ziva ku bo tubana, zituma tugira imitekerereze idashyira mu gaciro ahubwo igendera ku myizerere.

Umunsi umwe nabonye umugore warize kubera impaka yajyaga n’uwo badahuje ukwemera. Nari nagiye kwivuza ku bitaro bya CHUK, mpahurira n’uwo mugore w’Umukiristu n’undi mugabo w’Umuyisilamu. Bagiye impaka ncecetse numva gusa ariko ntungurwa no kubona arira kandi batamututse.

Yabitewe n’uko yashakaga kumvikanisha ko ukwizera kwe ari ko kwa nyako nyamara bakamuganza ahubwo akumva ari we umeze nk’uwayobye.

Bamwe bahitamo kwita abo badahuje ngo ni “abapagani” abandi bakabita “abakafiri” cyangwa “Abahakanyi” ku buryo byumvikanisha neza ko batandukanye.

Imigenzo y’amadini yazanywe n’abanyamahanga ifitanye isano n’iya gakondo?

Iyo Umukiristu yita uwizerera mu iyobokamana gakondo ry’Abanyarwanda ngo ni “Umupagani” aba atesheje agaciro imyizerere ye. Abayisilamu nabo baramureba yaba we cyangwa Umukirisitu bakabita “Abakafiri”.

Nsanzabera Jean de Dieu, ni umuhanga mu by’amateka n’umuco Nyarwanda ariko yabayeho n’umuyoboke w’Idini y’Abadivantisiti.

Mu kiganiro na IGIHE, yasobanuye ko imyinshi mu migenzo ikorerwa mu madini idahabanye n’iy’Abanyarwanda bo hambere bakoraga uretse amazina yagiye ihindurirwa.

Ati “Ikibazo kiba gihari ni uko babisebya kugira ngo baducengezemo ibyo mu mahanga batuzaniye. Ariko itandukaniro ryo ntaryo.”

Yavuze ko ibyo amwe mu madini yita “Ifunguro ryera” abandi bakabyita “Ameza y’umwami” cyangwa “Guhazwa” n’Abanyarwanda babyitaga “Gusangira kw’Imandwa”.

Ati “Basangiraga umutsima w’uburo, amarwa adasembuye n’ inyama z’ihene.”

Mu madini y’Abakiristu nabo bifashisha “amaraso ya Kirisitu n’umubiri we”.

Nsanzabera yavuze ko nk’uko Abakirisitu bahura bafite na Pasiteri ubayoboye, mu Rwanda naho imandwa zarahuraga kandi zikaba zifite “Imandwa Nkuru”.

Bivugwa ko kubandwa byatangijwe hagamijwe kubohera Abanyarwanda mu rukundo no mu Bumana hagakemurwa ibibazo u Rwanda rwari rufite by’abarutuye batumvikanaga kubera ubumuntu bari baratakaje igihe bene Gahima barwaniraga ingoma.

Umwami Ruganzu Ndoli yitabaje Umupfumu wo mu Bufumbira witwaga Ryangombe aba ari we utangiza ubwo buryo bwo “kubandwa”. Hari mu 1510.

Nsanzabera ati “Umuntu wa mbere winjiraga mu Mandwa bamukoreraga umuhango bitaga kumwatuza. Babagaga impfizi y’ihene, bakamuminjagira amaraso ku gahanga, barangiza bagafata ingwa y’inono yera bakayiminjagira mu mutwe bati ‘uko iyi ngwa yera nawe were”.

Ubigereranyije n’imigenzo yo mu madini wasanga ari byo byahindutse “Kubatiza” aho umwizera yaturirwaho amagambo yo muri Bibiliya akanashyirwa mu mazi cyangwa akayasukwa ku gahanga.

Nk’uko utagira idini yitwa “Umupagani” utarabanzwe yitwaga “Inzigo”.

Uwabanzwe bwa mbere yitwaga “Umuzingo” naho ibyo wagereranya no “Gukomezwa” byitwaga “ Gusubirayo”.

“Umubyeyi wa Batisimu” yitwaga “Umubyeyi wo mu Mandwa” ariko umukene abyara umukire kugira ngo bazamurane binyuze mu rukundo. Kugira ibanga no gufashanya ni zo zari inkingi zigenderwaho mu kubandwa.

Yakomeje asobanura ati “Imandwa ni zo zadukanye umuco bitaga ‘Gusega’ ariko muri Bibiliya bawise ‘Gusenga”.

Iyo Umunyarwanda yabaga yarwaye ntashobore kujya guhinga, umwero warageraga Imandwa zigafata igitete zikajya mu rugo buri wese ashyiramo ku byo yejeje maze bagashyira wa mukene cyangwa undi utarahinze nawe agahunika ibigega.

Ibyo wabigereranya no gutanga amaturo bikorwa mu madini yose.

Hari kandi “amasibo” mu Itorero ry’u Rwanda, Nsanzabera asanga adatandukanye n’ibyo Abadivantisiti bita “Imitwe y’ishuri ry’Isabato” aho buri cyiciro kiba kiri ukwacyo. Abana, ingimbi n’abangavu ndetse n’abakuru.

Imikoreshereze y’amagambo atandukanye n’uburyo bushya bwo gukoramo imigenzo y’iyobokamana ni byo byatumye benshi bumva ko imyizere gakondo y’Abanyarwanda n’iyazanywe n’Abanyamahanga bitandukanye, ariko inzobere zemeza ko bifite ihuriro.




source : https://ift.tt/2YavfjY
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)