-
- Minisitiri Bamporiki na Prof Binagwaho mu itangizwa Hamwe Festival
Kaminuza ya UGHE ivuga ko abantu bari hirya no hino ku isi bazakurikirana ibi bitaramo bigizwe n'indirimbo n'imbyino, imivugo n'amakinamico bakoresheje ikoranabuhanga, buri mugoroba kuva saa kumi n'imwe kugera mu ma saa mbiri n'igice.
Abaririmbyi bazataramira abantu akenshi bazajya kubikorera ku Isomero rusange rya Kigali ku Kacyiru, ariko ku munsi wo gusoza ku Cyumweru bazahurira ku mbuga ya Rwanda Revenue Authority (Kimihurura), bari kumwe n'abantu bake batarenga 100 (kugira ngo habeho kwirinda kwanduzanya Covid-19).
Bamwe mu Banyarwanda bazagaragaza ibihangano byabo mu Iserukiramuco harimo Ange+Pamella, Stella T, Lion Manzi, Deo Munyakazi, Michael Makembe, Kivumbi King, Gretta Ngabire, Abdul Majyambere, Ruzibiza n'itsinda ayobora, Faida Gaston, ndetse n'abanyamahanga bazaba bari mu bice bitandukanye by'isi.
Iri serukiramuco rijyana n'inyigisho cyangwa ibiganiro by'impuguke mu by'ubuzima, rizitabirwa n'abantu bari hirya no hino mu bihugu 13 byo ku isi cyane cyane ibya Afurika.
Hamwe Festival y'ubushize (mu kwezi k'Ugushyingo 2020) yashoboye gukurura abantu bagera ku bihumbi 26 bumvise ubuhanzi n'inama z'abaganga byabahumurizaga nyuma yo gukeneshwa n'amabwiriza yo kwirinda Covid-19.
Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza ya UGHE, Prof Agnès Binagwaho, avuga ko insanganyamatsiko itahindutse, bitewe n'uko ingaruka z'icyorezo Covid-19 zikomeje kwigaragaza mu miryango myinshi y'abatuye isi hamwe no mu Rwanda by'umwihariko, kandi ubuvuzi bukoresheje umuti wo kwa muganga bukaba ngo ntacyo bwabikoraho.
Prof Binagwaho ati “Ubuhanzi butuma hakoreshwa imiti cyangwa ibinyabutabire bike, ndetse byo bigira n'izindi ngaruka biteza ku mubiri”.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Urubyiruko n'Umuco (MYCULTURE), Edouard Bamporiki, yatangije Iserukiramuco agaragaza akamaro ubuhanzi bwagize mu komora ibikomere abantu batewe na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ndetse bunafasha Abanyarwanda kwiyunga no kubabarirana.
Minisitiri Bamporiki ashimira ubufatanye bw'abahanzi n'abaganga bwazanywe na UGHE, avuga ko afite ingero z'aho ubuhanzi bukiza abantu ku mubiri no mu mitekerereze, ndetse bukagira uruhare rukomeye mu kubanisha abantu neza.
Yagize ati “Mu Rwanda ubuhanzi bwarifashishijwe cyane mu gutanga ubutumwa bwo kwirinda Covid-19, umuntu yakwibaza uko byari kugenda iyo tujya muri Guma mu Rugo nta muziki, nta muvugo, nta filime, yewe ubuzima ntibwari koroha”.
Bamporiki avuga ko Leta irimo gushyigikira abahanzi b'u Rwanda kugira ngo ibyo bakora bibabyarire inyungu zishobora kubatunga mu buzima bwa buri munsi n'iyo nta kindi baba bakora.
Mu bari mu mahanga bakomeye bitabiriye itangizwa rya Hamwe Festival hakoreshejwe ikoranabuhanga kuri uyu wa Gatatu, hari Umuyobozi Mukuru w'Umuryango ‘Partners in Health PIH', Dr Sheila Davis hamwe na Chris Bailey uyobora Umuryango Wellcome Trust.
source : https://ift.tt/3EWTy4O