Inyubako ya Kigali Arena ikomeje kuba ubukombe mu kwakira amarushanwa yo ku rwego mpuyzamahanga ndetse kuri ubu ikaba irimo no kwakira amarushanwa y'imikino atandukanye hano mu Rwanda.
Ku ikubitiro iyi nyubako yatangiye yakira imikino y'intoki ihereye ku mukino wa Basketball nyuma ikurikizaho umukino wa Volleyball, kuri ubu ibishimo bikomeje kwiyongera ku bakunzi b'imikino bakoresha iyi nyubako aho mu mpera z'icyumweru gishize hatangijwemo imikino ya Handball.
Ubwo hari ku cyumweru tariki ya 21 Ugushyingo 2021, bwa mbere muri Kigali Arena habereye umuhango wo gutaha ikibuga cya Handball ndetse hanakinirwa imikino ya mbere.
Binyuze ku rukuta rwa Twitter rw'ishyirahamwe Nyarwanda ry'umukino wa Handball FERWAHAND, bashimiye leta y'u Rwanda ndetse na Minisiteri ya Siporo yabafashije kubona ikibuga cy'uyu mukino muri iyi nyubako.
Mu butumwa bwatambukijwe na FERWAHAND buragira buti 'Turashimira buri wese wagize uruhare muri iki gikorwa n'Ibigo binyuranye byadufashije mu guteza imbere umukino wa Handball mu Rwanda.'
Ubwo butuma bukomeza bugira buti 'Turashimira Leta y'u Rwanda binyuze muri Minisiteri ya Siporo ndetse n'ubuyobozi bwa Kigali Arena.'
Umukino wa mbere warangiye ikipe ya ES Kigoma itsinze ADEGI ibitego 36 kuri 32, ukurikirwa n'uw'abakobwa aho ikipe ya Kiziguro SS yatsinze Falcons ibitego 28 kuri 19.
Umukino wa gatatu wahuje amakipe abiri y'abakanyujijeho muri Handball bahurira mu itsinda ryitwa Masters Handball League, aho Masters B yari iyobowe na Kaneza Eric yatsinze Masters A yari iyobowe na Mushinzimana Janvier ibitego 26 kuri 27.
Umukino wa nyuma waje guhuza ikipe ya Police HC na Tengo SC, uyu mukino waje kurangira ikipe ya Police HC isanzwe inafite ibikombe byinshi kugeza ubu itsinze Tengo SC ibitego 25 kuri 18.
Nyuma y'iyi mikino FERWAHAND yatanze ibihembo ku bantu batandukanye bafashije iri shyirahamwe ku iterambere ry'uyu mukino, mu bahembwe harimo Minisiteri ya Siporo, Komite Olempike y'u Rwanda na Kigali Arena.
The post Ishyirahamwe Nyarwanda ry'umukino wa Handball rirashimira leta y'u Rwanda ku bwo kubaha ikibuga cy'umukino wayo mu nyubako ya Kigali Arena appeared first on RUSHYASHYA.