Isomo ry’ubuzima bwo mu mutwe ryatangijwe mu mashuri arenga 800 - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Itangira ry’ayo masomo ryagizwemo uruhare na Minisiteri y’Ubuzima ku bufatanye n’iy’Uburezi.

Binyuze muri ayo masomo, abahanga mu by’imitekerereze ya muntu bajya mu mashuri kugira ngo bigishe abanyeshuri ibijyanye n’ibibazo byo mu mutwe banabashishikarize gushaka ubufasha mu gihe baba bahuye na byo. Abarimu bo bahabwa amahugurwa y’uburyo bamenya umunyeshuri ufite ibyo bibazo.

Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurirashamibare igaragaza ko 10,2% by’abafite imyaka 14 kugera kuri 18 baba bafite ibibazo byo mu mutwe. Ikindi ni uko umubare munini w’ibyo bibazo usanga ababifite babihera mu buto bwabo kugeza bakuze.

Iyi gahunda yo gutanga amasomo ku buzima bwo mu mutwe yatangijwe nk’uburyo bumwe bwo kurwanya ibyo bibazo bihereye mu bakiri bato nk’uko byemejwe na Emmanuel Hakomeza, Umukozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima ushinzwe kwita ku rubyiruko.

Aganira na The NewTimes dukesha iyi nkuru, Hakomeza yavuze ko iyi gahunda izagira uruhare rukomeye mu kurwanya indwara zo mu mutwe mu mashuri ikoreramo.

Ati “Binyuze muri iyi gahunda, twabashije kumenya ibimenyetso byo kwiheba, umujinya mwinshi, imyitwarire ishobora kugeza ku kwiyahura, gukoresha ibiyobyabwenge hanyuma ubifite tukamwohereza ku kigo nderabuzima kugira ngo akomeze gukurikiranwa n’abahanga.”

Yakomeje avuga kandi ko abanyeshuri n’abarimu bigishwa gufashanya, ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere no kurwanya kuba imbata y’ibikorwa bimwe na bimwe hamwe no kurwanya ipfunwe riterwa n’ibibazo byo mu mutwe.

Intego ni uko iyi gahunda igera mu mashuri yo mu gihugu hose no gukomeza kugenzura ko aho yatangirijwe ikomeza kubahirizwa.




source : https://ift.tt/3qxQB6A
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)