Ubuyobozi bwa Polisi y'U Rwanda bubinyujije kuri Twitter rwashyize ahagaragara itangazo rimenyesha umuhanda utakiri nyabagendwa.
Ubu butumwa bukubiye muri iri tangazo buragira buti " Mwiriwe, Turabamenyesha ko kubera imvura nyinshi yaguye, umuhanda Huye â" Nyamagabe wangirikiye mu Murenge wa Gasaka bityo umuhanda Kigali-Huye-Nyamagabe-Rusizi ntabwo ari nyabagendwa ".Â
Abakoreshaga uyu muhanda baragirwa inama yo gukoresha umuhanda Kigali-Karongi-Nyamasheke-Rusizi.
Mwihanganire izi mbogamizi mu gihe imirimo yo gutunganya uyu muhanda irimo gukorwa. Murakoze.
Mwiriwe,
Turabamenyesha ko kubera imvura nyinshi yaguye, umuhanda Huye â" Nyamagabe wangirikiye mu Murenge wa Gasaka bityo umuhanda Kigali-Huye-Nyamagabe-Rusizi ntabwo ari nyabagendwa.
â" Rwanda National Police (@Rwandapolice) November 2, 2021
Source : https://yegob.rw/itangazo-rya-polisi-yu-rwanda-rimenyesha-umuhanda-wafunzwe/