Christopher ni umwe mu bahanzi batangiye umuziki bakiri bato ndetse bagaha ibyishimo abakunzi bab, Â bitewe n'indirimbo ziganjemo urukundo uyu muhanzi yaririmbaga zigakora ku mitima y'abakundana n'abandi batwarwaga nazo.
Uyu muhanzi wari utahiwe kuririmba mu bitaramo bya Iwacu Muzika yinjiye mu muziki akiri muto cyane kuko ku myaka 16 yari afite igikundiro kinshi cyane, maze ku myaka 18 yitabira Primus Guma Guma Super Star ari naho izina Christopher ryiganje cyane.
Mu kwitabira ibyo bitaramo bya Guma guma byamuhaye agatubutse, maze uyu muhanzi wari ukiga muri Segonderi atangira no kwiyishyurira ishuri kuva mu mwaka wa kane kugeza asoje amashuri ye yisumbuye afite asaga miliyoni 12.
Christopher ku rubyiniro
Christopher yagiye ku rubyiniro ategerejwe n'abatari bake bakurikiranaga iki gitaramo imbonankubone kuri Tereviziyo y'igihugu ndetse n'imbugankoranyambaga za East African Promoters, kuko bakomezaga bandika bavuga ko bamwiteguye.
Nk'uko bisanzwe umuhanzi ugiye gutaramira abantu abanza kugirana ikiganiro n'umunyamakuru ari nako byagenze kuri Christopher wagiranye ikiganiro n'umunyamakuru Luck Nzeyimana, maze ahishyura byinshi abantu batari bazi.
Umuhanzi Christopher yerekanye ko afite ubuhanga bw'ijwi rye
Muri Iki kiganiro, Christopher yahishuye byinshi birimo ku rugendo rwe, uburyo yiyishyuriye ishuri kuva muri Segonderi n'uburyo yarangije afite miliyoni 12 yakuye muri Guma Guma, anakomoza ko n'ubwo atatwaye igihembo ko ariwe muhanzi wafashe amafaranga menshi.
Uyu muhanzi kandi yagarutse kuri mama we n'abo mu muryango we bitabye Imana mu bihe bijya gusa kandi ko byose byabaye mu mwaka wa 2021, aho awusobanura nk'umwaka wamubereye uw'inzitane cyane.
Yagize ati'' Imyaka 12 ni urugendo rutoroshye, ni urugendo rurerure rufite impinduka zitandukanye, njye nashyize umukono ku masezerano mfite imyaka 16, nagiye muri Guma Guma mfite imyaka 18 ni ikintu nshima Imana.
Nirihiye ishuri guturuka muri Segonderi kubera umuziki kandi buri kimwe cyose cyarahindutse kugeza muri uyu mwaka wa 2021, kuko uyu mwaka ntabwo wanyoroheye, mama yitabye Imana tariki 21 mu kwa mbere nyuma y'ukwezi kumwe mama mukuru yitaba Imana, tuvuye kumushyingura Tonto nawe yitaba Imana byarangoye cyane njye n'abavandimwe banjye.'''
Christopher ageze kuri mama we yakomeje agira ati''Umubyeyi w'umumama aguha ibintu byose, namenyekanye nkiri umwana muto impamvu ntigeze nsara ni ukubera we yarandeze ampa uburere bukwiye, yanyigishije guca bugufi, gukunda abantu no kutanyurwa nugera kuri iki uhore ufite inyota yo kugera no kuri iki.''
Uyu muhanzi kandi yavuze uburyo ariwe watwaye amafaranga menshi muri Guma Guma agira ati'' Ninjye muntu wa mbere wakoreye muri Guma Guma amafaranga menshi kuko uko nagarukagamo kenshi nkaba uwa kabiri nkabona amafaranga menshi gutyo gutyo, nkiri muto kuko nkiga muri segonderi nari umumiriyoneri niyishurira ishuri nishyurira n'abandi ishuri, Narangije kwiga mfite miliyoni 12.''
Nyuma y'icyo kiganiro n'umunyamakuru, umuhanzi Christopher yagiye ku rubyiniro ari kumwe na Band yitwa The Target y'abahanga yamucurangiraga maze ahera ku ndirimbo bamumenyeyeho n'izindi zitandukanye, maze aririmba indirimbo 'Trainer' yakoranye na Dj Miller maze amushimira uruhare yagize mu muziki nyarwanda.
Band yitwa The Target niyo yacurangiraga umuhanzi Christopher
Christopher yahishuye ko yasohoye indirimbo 'Iri Joro' adafite imyaka y'ubukure yo kujya kuyibyina mutubyiniro