‘JF Imanzi FM’, radio nshya yinjiye ku isoko ry’u Rwanda (Amafoto) - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iyi radiyo yitwa ‘JF Imanzi FM’, ikorera mu Mujyi wa Kigali ahazwi nka Saint Paul. Izina ryayo ni impine y’amazina abiri y’abashoramari bayo.

J risobanura James mu gihe F ari Frédéric. Umwe ni Dr Ndahiro James uyobora Inama y’Ubutegetsi ya Zigama CSS na Frédéric Ngenzebuhoro wigeze kuba Visi Perezida w’u Burundi.

Yatangiranye abakozi barenga 15, barimo abayobozi, abanyamakuru bakora ibiganiro bitandukanye, amakuru ndetse n’abashinzwe ibijyanye na tekinike.

Dr Ndahiro James yabwiye IGIHE ko bazanye umwihariko wo kwigisha abantu ibijyanye n’imari n’ubukungu muri rusange.

Ati “Iyi radio, ije guhugura Abanyarwanda, umurongo mugari ni ukwigisha kumenya serivisi z’imari n’ubukungu, kubigisha kumenya kwizigama no gukoresha bike bafite babibyaza umusaruro.”

Yakomeje agira ati “Icya kabiri, turashaka kunganira igihugu mu bijyanye no guhindura imibereho y’abaturage. Impinduka iyo ariyo yose ihera ku bumenyi, dushyize hamwe Abanyarwanda bafite ubumenyi bakabusangiza abandi, byabagirira akamaro.”

Dr Ndahiro avuga ko n’ubwo isoko ry’itangazamakuru mu Rwanda ari rito, hari byinshi bitarakorwa birimo ibitangazamakuru bifite umurongo wo kwigisha uko abaturage bakwiteza imbere.

Umuyobozi w’Umuryango Mpuzamahanga Urwanya Ruswa n’Akarengane, Ishami ry’u Rwanda, [Transparency International], Ingabire Marie Immaculée ni umwe mu bitabiriye umuhango wo gufungura ku mugaragaro JF Imanzi FM.

Ingabire yavuze ko bishimishije kuba ari radio itangijwe n’abarimo Dr Ndahiro kuko asanzwe ari umuntu ugira ukuri kandi w’umuhanga.

Ati “Nishimiye ko mugiye no kuza ngo dufatanye kurwanya ruswa. Ibintu bibi mpamya ko n’Imana yanga urunuka, ni ruswa n’akarengane. Ni ibintu bidatuma umuntu atera imbere uko byagenda kose.”

Abashinze JF Imanzi FM bavuga ko mu bindi bibaraje ishinga harimo guteza imbere abikorera n’ibigo biciriritse, ku buryo bakwagura ibyo bakora bahereye hasi kuri bike bafite bagenda bazamuka.

Ibiganiro bizajya bitambuka kuri iyi radio ivugira ku murongo wa 105.1FM harimo ibigaruka ku kwihangira imirimo, ubukungu, imikino, imyidagaduro n’ibindi bitandukanye.

Ubu mu Rwanda habarurwa radiyo zirenga 35.

Radio JF Imanzi FM yafunguwe ku mugaragaro tariki 1 Ugushyingo 2021
Dr Ndahiro James uri mu batangije JF Imanzi FM yavuze ko umwihariko wabo ari ukwigisha abantu ibijyanye n'imari n'ubukungu
Hari abantu batandukanye batumiwe mu muhango wo kumurika JF Imanzi FM
Ingabire yavuze ko iyi radio ya JF Imanzi FM mu bayitangije harimo Dr Ndahiro ufite ubuhanga ndetse unakunda ukuri ibintu avuga ko ari icyizere cy'uko izagirira umumaro igihugu
Ndayisaba Emmanuel muri studio za JF Imanzi FM yari umutumirwa mu kiganiro yagaragazagamo ibimaze kugerwaho mu guteza imbere abantu bafite ubumuga mu Rwanda
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Inama y'Igihugu y'Abafite Ubumuga, Ndayisaba Emmanuel, yatangiranye n'iyi radio nk'umutumirwa aho yasobanuraga gahunda zashyizweho mu kwita ku bantu bafite ubumuga
Umuyobozi w'Ikigo cyita ku bana b'abakobwa bagizweho ingaruka n'ihohoterwa n'abakuwe mu muhanda, Centre Marembo, Nsabimana Nicolette na we yitabiriye umuhango wo gutangiza JF Imanzi FM
Ni radio ifite ibikoresho bigezweho n'abahanga mu kubikoresha
Bamwe mu banyamakuru ba JF Imanzi FM bafashe ifoto na Ingabire wari witabiriye umuhango wo kuyifungura
Abitabiriye umuhango wo gufungura ku mugaragaro JF Imanzi FM bafashe ifoto y'urwibutso
Radio nshya yinjiye ku isoko ry'u Rwanda ikorera muri St Paul

Amafoto: Irakiza Yuhi Augustin




source : https://ift.tt/3myklOw
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)