Kaminuza ya Kigali igiye gushyira ku isoko ry’umurimo abagera ku 2 000 - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Bizaba ari ku nshuro ya gatandatu iyi kaminuza isohora abayizemo. Aba banyeshuri ni abize mu ishami rya Kigali n’irya Musanze. Barimo 1 500 bazasoza icyiciro cya kabiri abandi 500 bakazaba basoje icya gatatu.

Umuyobozi w’amasomo muri UoK, Prof. Oniye, yavuze ko iki ari igihe cyiza cyo kuzerekana ko iyi kaminuza itanga umusanzu ukomeye mu burezi bw’u Rwanda kandi ko imaze kuba ubukombe mu gutanga uburezi bufite ireme.

Yagize ati “Dutewe ishema n’umusanzu abanyeshuri bari gutanga mu Rwanda hose.”

Uburezi batanga bwemezwa n’abanyeshuri baharangiza bagakora ibikorwa bibafitiye akamaro na sosiyete. Urugero ni Mugabekazi Denyse uvuga ko ubumenyi yahawe bwatumye abasha gutangiza umushinga wita ku bana bababaye.

Yagize ati “Ubumenyi nahawe bw’icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu bijyane no gucunga imishinga bwaramfashije cyane kuko nabashije gutangira umuryango udaharanira inyungu wita ku bana batagira kirengera.”

Ubuyobozi bwa Kaminuza ya Kigali bwavuze ko yiteguye kwakira abanyeshuri barangije amashuri yisumbuye batsinze neza, ko abari mu cyiro cya mbere bazahabwa amahirwe yo kwiga boroherejwe.

Kaminuza ya Kigali yatangiye gukora mu 2013, itanga ubumenyi mu bijyanye n’Ubucuruzi n’Ubukungu, Amategeko, Uburezi, Itangazamakuru n’itumanaho ndetse n’Ikoranabuhanga. Ifite amashami abiri mu Rwanda, irya Kigali na Musanze.

Kaminuza ya Kigali igiye gushyira ku isoko ry'umurimo abanyeshuri bagera ku 2000



source : https://ift.tt/3xj7IL4
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)