Aba banyeshuri baturuka mu mashami atandatu yose ya Kaminuza y’u Rwanda, aho 133 muri bo bazahabwa impamyabumenyi y’icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza, mu gihe abandi 200 harimo abazahabwa impamyabumenyi y’icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza (Masters), impamyabushobozi y’ikirenga (Phd) impamyabumenyi ya A1 n’impamyabushobozi ku bize porogaramu zitandukanye.
Umuhango wo gutanga izi mpamyabumenyi uzabera muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami rya Huye, ukazatangira saa munani z’umugoroba.
Abanyeshuri 117 mu bazahabwa impamyabumenyi ni abarangije muri Koleji y’Ubugeni n’Ubumenyi rusange (CASS), 83 bakaba abo muri Koleji y’Ubucuruzi n’Ubukungu (CBE) naho 70 bakaba ari abarangije muri Koleji y’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga (CST).
Abandi banyeshuri bagera kuri 33 barangije mu Ishami ry’Ubuzima n’Ubuvuzi bw’Amatungo riri i Busogo (CAVEM), 19 barangije muri Koleji y’Uburezi (CE) mu gihe abandi 11 barangije muri Koleji y’Ubuvuzi (CMHS).
Uyu muhango udasanzwe umenyerewe muri Kaminuza y’u Rwanda, byatangajwe ko yawuteguye mu rwego rwo kuzirikana imbaraga aba banyeshuri bakoresheje biga, kuko kuba barakererejwe n’impamvu zitandukanye zirimo n’ibibazo birebana n’amafaranga, bitatuma badakorerwa umuhango wo kubaha impamyabumenyi bakoreye.
Aba banyeshuri bazahita biyongera ku bandi 8.908 baherutse guhabwa impamyabumenyi zabo muri Kanama, bari barimo batanu bahawe impamyabumenyi za PhD, 385 bahabwa iza Masters, mu gihe 7.796 bahawe iza Bachelor.
source : https://ift.tt/31tVl2R