Kaminuza y’u Rwanda yatanze impamyabumenyi ku barenga 300 bari baracikanwe (Amafoto) - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni mu muhango wabereye muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye kuri uyu wa Gatanu ku itariki ya 5 Ugushyingo 2021.

Abazihawe baturuka mu mashami atandatu ya Kaminuza y’u Rwanda, aho 133 muri bo bahawe impamyabumenyi y’icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza, mu gihe abandi 200 harimo abahawe impamyabumenyi y’icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza (Masters), impamyabushobozi y’ikirenga (Phd) impamyabumenyi ya A1 n’impamyabushobozi ku bize porogaramu zitandukanye.

Abanyeshuri 117 mu bahawe impamyabumenyi ni abarangije muri Koleji y’Ubugeni n’Ubumenyi Rusange (CASS), 83 bakaba abo muri Koleji y’Ubucuruzi n’Ubukungu (CBE) naho 70 bakaba ari abarangije muri Koleji y’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga (CST).

Abandi bagera kuri 33 barangije mu Ishami ry’Ubuzima n’Ubuvuzi bw’Amatungo riri i Busogo (CAVEM), 19 barangije muri Koleji y’Uburezi (CE) mu gihe abandi 11 barangije muri Koleji y’Ubuvuzi (CMHS).

Musengimana Alphonsine urangije icyiciro cya Masters mu bijyanye n’imiyoborere y’inzego z’ibanze yavuze ko ubumenyi yungutse agiye kubukoresha mu gukomeza kubaka igihugu cyane cyane mu kuzamura imibereho myiza y’abaturage.
Ati “Ubumenyi nungukiye hano nzabukoresha mu gukorera Abanyarwanda mbaha serivisi nziza kandi mparanira kuzamura imibereho myiza yabo.”

Karinganire Célestin warangije icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza (Masters) mu miyoborere yavuze ko agiye kurushaho kunoza akazi akora mu Karere ka Bugesera.

Ati “Ubumenyi nungutse bugiye kumfasha kunoza ibyo nakoraga kuko n’ubundi ibyo twize bijyanye n’ibyo twakoraga, urumva ko ubumenyi nungutse ari njyewe ku giti cyanjye bumfitiye akamaro ndetse n’akarere kamfashije kugira ngo niyungure ubumenyi nako bigafitiye akamaro.”

Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’u Rwanda, Prof Lyambabaje Alexandre, yabasabye gukoresha ubumenyi bahawe mu guteza imbere igihugu no kuzamura imibereho myiza y’abaturage.

Ati “Buri gihe iyo habaye umuhango nk’uyu wo gutanga impamyabumenyi ni igihe cyo kongera kwibaza uruhare bagiye kugira mu guhindura imibereho y’igihugu n’abaturage bigomwe byinshi kugira ngo bagere aho bageze.”

Yabibukije ko u Rwanda rufite icyerekezo cy’uko ubukungu bwarwo bugomba gushingira ku bumenyi n’ikoranabuhanga, bityo umusanzu wabo ukenewe.

Ati “Ubu rero iyo tubonye abantu barenga 300 bafite ubwo bumenyi n’ubushobozi, aba ari umunsi w’ibyishimo, twizera y’uko tuzakomeza gukorana, tukabashyigikira na bo bagashyiraho umwete kugira ngo bagire uruhare rugaragara mu iterambere ry’igihugu cyacu.”

Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine, yabasabye kuvumbura ibitekerezo bishya no gukomeza gushyira imbaraga mu bisanzweho bafasha kaminuza y’u Rwanda kugera ku ishusho yayo ku rwego rw’igihugu, mu karere no ku rwego mpuzamahanga.

Ati “Muri uru rugendo rwerekeza ku mpinduka z’igihe kirambye, turahamagarira umuryango mugari wa kaminuza wose kugumana natwe no gukomeza kugaragara mu buryo bugamije kuvumbura ibitekerezo bishya, gukomeza gushyira imbaraga mu bisanzweho, bizafasha kaminuza kugera ku ntego yayo, ku rwego rw’igihugu, mu karere no ku rwego mpuzamahanga.”

Dr Uwamariya yavuze kandi ko Guverinoma y’u Rwanda izakomeza guha ubushobozi Kaminuza y’u Rwanda mu buryo bwose bukenewe kugira ngo igere ku ntego zayo.

Aba banyeshuri 333 bahawe impamyabumenyi bahise biyongera ku bandi 8.908 bazihawe muri Kanama 2021, bari barimo batanu bahawe impamyabumenyi za ‘PhD,’ 385 bahabwa iza ‘Masters’, mu gihe 7.796 bahawe ‘Bachelor.’

Aba banyeshuri 333 bahawe impamyabumenyi bahise biyongera ku bandi 8.908 bazihawe muri Kanama 2021
Abanyeshuri ba UR bari baracikanwe ni bo bahawe impamyabumenyi zabo
Abazihawe baturuka mu mashami atandatu yose ya Kaminuza y’u Rwanda
Barangije mu mashami atandukanye n'ibyiciro bitandukanye
Bibukijwe ko u Rwanda rufite icyerekezo cy’uko ubukungu bwarwo bugomba gushingira ku bumenyi n’ikoranabuhanga, bityo umusanzu wabo ukenewe
Guteza imbere igihugu no kuzamura imibereho myiza y'abaturage ni byo bashyize imbere
Kaminuza y’u Rwanda yatanze impamyabumenyi ku banyeshuri 333 bacikanwe ubwo yazitangaga muri Kanama 2021
Ni mu muhango wabereye muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye kuri uyu wa Gatanu ku itariki ya 5 Ugushyingo 2021
Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’u Rwanda, Prof Lyambabaje Alexandre, yabasabye gukoresha ubumenyi bahawe mu guteza imbere igihugu no kuzamura imibereho myiza y’abaturage
Wari umunsi w'ibyishimo muri Kaminuza y'u Rwanda ishami rya Huye
Abahawe impamyabumenyi bashimiye Kaminuza y'u Rwanda ku bumenyi yabahaye
Bavuze ko agaciro Kaminuza y'u Rwanda yabahaye bagiye kukabyaza umusaruro bakora ibikorwa byiza byubaka igihugu kandi nabo bibateza imbere
Wari umunsi w'ibyishimo kubera intambwe ijya mbere bateye

[email protected]




source : https://ift.tt/3EOJcUl
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)