Kayonza : Umusore yateye icyuma mu mutwe sebuja amuziza 1.000Frw #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu watewe icyuma mu mutwe Imana igakinga akaboko agakomereka ariko ntikimuhitane, yari yahaye uriya mugenzi we ikiraka cyo kumufasha gusunika igare ubwo yariho atunda ibitoki acuruza.

Karuranga Léon uyoboraUmurenge wa Kabare, agira ati 'Bari biriwe bakorana umwe afasha mugenzi we kumusunikira ku igare kuko acuruza ibitoki. Nabagezeho amaze kumutera icyuma bambwira ko yari yamusigayemo amafaranga 1000 amubwira ko azayamuhe ejo.'

Ngo babanje kumvikana ko ariya mafaranga aba ayamusigayemo ariko nyuma bamaze kunywa inzoga, uwari wasigayemo amafaranga yumvise ari ngombwa ko mugenzi we agomba kumwishyura ndetse aza no kumukurikira amwishyuza.

Karuranga 'Agenda amugenda inyuma, bageze hafi y'aho bataha umwe ajya mu rugo azana icyuma akimutera mu mutwe ku buryo yakomeretse bikomeye."

Gitifu yakomeje avuga ko abaturage bahise batabara bafata wa musore wateye icyuma mugenzi we, umwe bamujyana kwa muganga undi bamushyikiriza Polisi sitasiyo ya Ndego.

Yakomeje avuga kuri ubu umusore watewe icyuma mu mutwe yagejejwe ku kigo nderabuzima cya Cyarubare akitabwaho.



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Kayonza-Umusore-yateye-icyuma-mu-mutwe-sebuja-amuziza-1-000Frw

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)