Nelly wamamaye ku izina rya Kecapu muri filime y'uruhererekane ya Bamenya yiyamye cyane abamwita indaya avuga ko nta muntu ukwiye kumwita indaya kandi ataramuguze.
Ni mu kiganiro Kecapu yagiranye na Gasaro Tv aho yasubije abamwita indaya. Yagize ati : 'abanyita indaya ntawe urangura'
Nelly yakomeje avuga ko hari benshi bamwibeshyaho bakitiranya ibyo akina muri filime nk'ukuri.Yavuze ko Kecapu wo muri filime atandukanye na Nelly wo mu buzima busanzwe ,ari byo bituma abantu bamubona nk'indaya kandi ugukunda amafaranga cyane.Gusa avuga ko abahungu bamutinya bakanga kumutereta.