Amacumbi y’abanyeshuri agizwe n’inyubako ebyiri z’amagorofa zatwaye amafaranga y’u Rwanda angana na miliyari n’igice, zatangiye kubakwa muri Kanama 2019.
Umuyobozi w’iri shuri, Soeur Uwizeramariya Marie Brigitte, yavuze ko izo nyubako zirimo ibyangombwa byose ku buryo abanyeshuri nibatangira kwiga bazajya baryama ahantu heza kandi bisanzuye.
Ati “Zizajya zicumbikamo abana nka 350. Abanyeshuri twiteguye kubakira neza kuko ibyangombwa byose turabifite, nta kibazo dufite cyo kwakira abanyeshuri.”
Iri cumbi ryubakiwe abanyeshuri nyuma y’uko andi bacumbikagamo yari amaze gusaza kuko ahamaze imyaka igera kuri 50.
Abarimu bigisha kuri iryo shuri bagera kuri 23 na bo bubakiwe amacumbi ashobora kubakira bose, agizwe n’inyubako igeretse rimwe, akazaba afite ibyangombwa birimo amazi, amashashanyarazi na internet.
Yatangiye kubakwa mu muri Gashyantare 2021 bikaba biteganyijwe ko bazatangira kuyacumbikamo mu gihembwe cya kabiri cy’uyu mwaka w’amashuri.
Umwe muri bo witwa Musabyimana Corneille yavuze ko we na bagenzi be basanzwe bacumbika muri kilometero imwe uvuye ku ishuri.
Ni ahantu avuga ko hatakiberanye n’umwarimu ukeneye gutegura amasomo ye kandi n’umutekano w’ibyo bahasiga na wo wari muke.
Ati “Hari amacumbi y’abarimu ariko ntabwo twese dukwiramo; asa n’aho yari anashaje kuko ni amazu amaze igihe ku buryo n’ibikrwaremezo nk’amatara n’ibijyanye n’umutekano waho iyo twaje ku kazi ku bikoresho tuba twasize hari n’igihe dusanga babyangije cyangwa babitwaye.”
We na bagenzi be bishimira ko amacumbi mashya bubakiwe ku ishuri bazatangira kubamo mu gihembwe cya kabiri, ameze neza kandi azabafasha gutegura neza amasomo.
Bamwe mu banyeshuri bavuze ko kuba abarimu na bo bubakiwe amacumbi meza, bizazamura imyigire yabo cyane cyane mu gutegura amasomo no kugerera ku kazi igihe.
Kubaka iryo cumbi babitewemo inkunga n’Abanyamerika, David Stirling n’umugore we Laurea Stirling babisabwe n’Umunyarwandakazi Iribagiza Immaculata ukomoka i Kibeho.
Ubusanzwe GS. Mère du Verbe Kibeho yigamo abanyeshuri 683 barimo abakobwa 500.
source : https://ift.tt/30dxCmP