Kigali : Abacuruzi 9 baciwe amande ya 19.000.000Frw kubera guhanika ibiciro by'Amata #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu Mujyi wa Kigali no mu bindi bice hamaze iminsi havugwa itumbagira ry'ibiciro by'Amata aho byagiye bitangazwa ko ryaturutse ku igabanuka ry'umusaruro w'iki kinyobwa.

Gusa mu minsi ishize, Uruganda Inyange Industries rwasohoye itangazo rigaragaza ibiciro ntarengwa by'amata runasaba abacuruzi kudakomeza guhenda abakiliya.

Nyuma y'aho Uruganda Inyange Industries rutangarije ibi, hari bamwe mu bacuruzi bakomeje kugurisha amata ku giciro gihanitse.

Ikigo cy'Igihugu gishinzwe ubugenzuzi bw'ubuziranenge, Ihiganwa mu bucuruzi no kurengera umuguzi, RICA ku bufatanye na Ministeri y'Ubucuruzi n'Inganda na Ministeri y'Ubuhinzi n'Ubworozi hakozwe ubugenzuzi ku biciro by'amataka.

Muri ubu bugenzuzi, hari bamwe mu bacuruzi basanzwe barakomeje guhanika ibiciro by'amata.

Abo bacuruzi kandi bagurishaga amata ku giciro gihanitse, ariko bagatanga inyemezabwishyu zigaragaza ko batanze ayo mata ku giciro gisanzwe.

RICA ivuga ko umucuruzi bigaragaye ko yahanitse ibiciro ahanwa hakurikijwe amategeko, igasaba abaguzi kwirinda guhendwa kandi bagatanga amakuru y'aho babona ibiciri byongerewe.



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Kigali-Abacuruzi-9-baciwe-amande-ya-19-000-000Frw-kubera-guhanika-ibiciro-by-Amata

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)