Kigali: Abafite imyaka iri hagati ya 12 na 18 batangiye gukingirwa #COVID19 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni gahunda ireba abana bafite kuva ku myaka 12 kugera kuri 18 ikaba yatangiriye ku bigo bya GS Gahanga I, GS Kagugu hamwe na Collège Saint André, biri mu turere dutatu tugize Umujyi wa Kigali, aho biteganyijwe ko hagomba kurara hakingiwe abana 1400, bikazakomereza no mu bindi bigo mu minsi iri imbere.

Kugira ngo umwana akingirwe bisaba kuba umubyeyi we yabyemeye binyuze mu rupapuro rwa minisiteri y'ubuzima abanza gusinya bityo umwana akabona guhabwa urukingo rwa covid-19.

Mbere y'uko abakingiwe ku munsi wa mbere bahabwa urukingo babanje kugaburirwa kuko n'ubusanzwe bino bigo byatangirijweho iyi gahunda bisanzwe bigaburira abanyeshuri babyo muri gahunda ya Leta isanzwe yo kugaburira abana ku ishuri.

Bamwe mu banyeshuri bakingiwe bavuga ko inkingo za covid-19 bahawe zije bazikeneye kuko ari icyorezo cyagize ingaruka ku batuye isi muri rusange ariko by'umwihariko bikaba byarakoze cyane ku banyeshuri bagiye bahagarika amasomo yabo mu bihe bitandukanye.

Shemusa Uzamukunda wiga mu mwaka wa gatatu w'amashuri yisumbuye kuri GS Kagugu, avuga ko gahunda yo gukingirwa bayakiriye neza kuko izabafasha gutuma biga neza ntacyo bikanga bitewe n'uko hari abari bamaze iminsi bandura covid bikababuza amasomo yabo.

Ati “Bigiye kudufasha kwiga neza ntacyo twikanga, umubare w'abana banduraga ugiye kugabanuka hanyuma nyine dukine n'abana twisanzuye nta kibazo, bigiye no kudufasha kuzajya tugira inama bagenzi bacu, yo kwikingiza mu gihe batarikingiza, kuko urushinge ntabwo rubabaza bakwinjizamo gusa nyuma bagakuramo urushinge”.

Laurent Hodari nawe n'umunyeshuri wakingiwe, avuga ko yashimishijwe no guhabwa urukingo kuko hari byinshi bajyagamo ntibemererwe kubera ko batarikingiza.

Ati “Ikigero cy'abana barwaraga muri iki kigo cyari kiri hejuru cyane, ariko kuba twakingiwe n'ishimwe rikomeye cyane twashimira kuko akenshi cyane cyane hari nibyo twabuzwaga, ariko kuba tutadohokaga ku mabwiriza ya Leta tukambara agapfukamunwa neza, tukibuka gukaraba kenshi gashoboka, mu gihe tutarakingirwa, niyo mpamvu rero kuba twakingiwe ntabwo bivuze y'uko tugiye kudohoka, ahubwo tugiye kongera tubishishikarize n'abandi bikingize urukingo ntabwo ruryana”.

Umunyamabanga wa Leta muri ushinzwe amashuri abanza n'ayisumbuye Gaspard Twagirayezu, avuga ko gukingirwa kw'abangavu n'ingimbi hari icyo bizafasha amashuri kubera ko ari mu bice byazahajwe cyane na covid-19.

Ati “Uburezi bwagize ibibazo bikomeye cyane kubera covid-19, aho twafunze amashuri inshuro nyinshi cyane, ndetse byadusubije inyuma cyane, ubu rero kuva abana b'imyaka 12 gusubira hejuru nabo batangiye kubona urukingo, turizera ko ariyo nzira nziza yo kugira ngo tutazongera kugira ibibazo nkibyo ngibyo, byo kuba twafunga amashuri kubera ko abana ndetse n'abarimu baba bafite ibyago byo kwandura cyangwa bakazahazwa na covid-19”.

Minisiteri y'ubuzima ivuga ko nubwo hari ubwoko bwinshi bw'inkingo zikoreshwa ku bindi byiciro ariko kuri gahunda yo gukingira abangavu n'ingimbi hazakoreshwa gusa inkingo zo mu bwoko bwa Pfizer.

Ngo nta mpungenge z'uko hari ababyeyi bashobora kwanga gusinyira abana kugira ngo bakingirwe kuko mu Mujyi wa Kigali abagera kuri 98% bafite imyaka 18 kuzamura bamaze guhabwa byibuze urukingo rwa mbere cyangwa zombi.

Imibare itangazwa na Minisante ivuga ishusho rusange y'abamaze gukingirwa mu gihugu hose ari 22%, mu gihe biteganyijwe ko uyu mwaka uzajya kurangira hamaze gukingirwa byibuze 40% by'abagomba gukingirwa mu gihugu hose.




source : https://ift.tt/3FL8bZ9
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)