Kigali: Abantu 20 bakurikiranyweho gutwara ibinyabiziga banyoye ibisindisha (Video) #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ubwo berekwaga itangazamakuru aho bafungiye, kuri uyu wa mbere tariki 22 Ugushyingo 2021, bemera ko bapimwe bagasangwa barengeje mu mubiri ibipimo by'alukoru bya 0.8 utwaye ikinyabiziga abagomba kutarenza nkuko biteganywa n'amategeko.

Gusa ariko n'ubwo bafunzwe, siko bose bashizweho igipimo gisanzwe gikoreshwa na polisi mu gihe ishaka kumenya ikigero cy'alukoru umuntu afite mu mubiri, kuko harimo ababyanze bavuga ko badashobora kwemera kugihuhamo, bitewe n'uko bashobora kwanduriramo icyorezo cya covid-19, kuko kiba cyakoreshejwe n'abandi.

Jean Bosco Munyaneza usanzwe ukora akazi ko gutwara moto, yafatiwe mu marembo ya gare ya Nyabugogo agerageza kwinjiramo ariko ntiyemera ko hari ikosa yakoze, kuko avuga ko yabanje kugirana ikibazo n'abashinzwe abamotari nyuma haza polisi imusaba guhuha mu kuma bapimisha arabyanga.

Ati “Jyewe ubundi naje aha ngaha mvuga ko bampohohoteye kuko akenshi moto hari igihe bayihagarika ikoze impanuka, bakavuga bati uyu muntu wakoze iyi mpanuka byanze bikunze hari icyo yanyoye, jyewe kuko nta mpanuka nari nakoze bamfashe muri ubwo buryo, jye ntabwo nigeze mpuhamo kuko nta kintu nari nanyoye ahubwo nakomeje mvuga nti covid ko itari yarangira, uje wese ahuhamo, jye birangira ngeze ahangaha”.

Mugenzi we witwa Jean Baptiste Twagirumukiza yafatiwe mu muhanda wa Gatsata-Karuruma atwaye imodoka bamupimye basanga afite ibipimo by'alukoru bitamwemerera kuba yatwara ikinyabiziga.

Ati “Ntabwo nywa ibisindisha ariko ibyo nari nanyoye ntabwo nari nzi ko bifite alukoru, kuko nari nanyoye kambuca, igipimo kigaragaza 2.5, ubutumwa nagenera abandi ni uko igihe umuntu yabinyoye gutwara yabireka kuko bishobora kugira ingaruka ku bakoresha umuhanda bose”.

Umuvugizi wa polisi ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda SSP Rene Irere, avuga ko ikibazo cy'abantu batwarwa banyoye ibisindisha, ari ikibazo kitava mu nzira kubera ko abantu batava ku izima.

Ati “Ntabwo tuzi niba impamvu ari uko nyuma y'aho covid-19 igabanyirije intege aribwo abantu mu kwisanzura, mu kwidagadura, ari cyo kibibatera, ariko amategeko yarasobanuwe, igihe cyose biravugwa ko nta muntu n'umwe wemerewe gutwara ikinyabiziga yanyoye ku bisindisha cyane cyane ko yaba we ubwe bimushyira mu kaga ko kuba yapfa cyangwa akagira ubumuga bukabije, yaba mu bo ari buhure na bo mu muhanda, na bo izo ngaruka zishobora kubageraho ndetse na bene ibinyabiziga kuko ntabwo buri wese atwara ikinyabizga cye”.

Ku bijyanye n'igipimo cyifashishwa bivugwa ko cyaba gikoreshwa na benshi hakaba abagira impungenge ko bashobora kwanduriramo covid-19, SSP Rene abamara impungenge agira ati “Ibyo bariya bantu bavuga rimwe na rimwe usanga ari nk'amatakirangoyi, kubera ko kaba ari akaga polisi nk'urwego rwafatanyije n'abanyarwanda kurwanya icyorezo cya covid iramutse itumye icyo cyorezo gikomeza kwiyongera, icyo ni cyo nshaka gukuraho kuko ntabwo umuntu asangira n'undi umuheha, uriya muheha akoresha mu kanwa ntabwo bawukoresha ari babiri, ni ukuvuga ngo buri wese araza bakamupima ukwe, bakawukuramo bakawushyira aho ugomba gushyirwa, ntaho rero bihuriye n'ikwirakwiza ry'icyo cyorezo”.

Itegeko riteganya ko umuntu ufashwe atwaye ikinyabiziga yasinze, afungwa iminsi itanu, hamwe n'ikinyabiziga yafatanywe na cyo, akanatanga amande y'amafaranga y'u Rwanda ibihumbi 150 yiyongeraho ay'imodoka (break-down) iza gutwara iyo yari atwaye.

Reba muri iyi video ibindi kuri iyi nkuru:




source : https://ift.tt/3cSGzVX
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)