Kigali : Abifuza kwiga icyongereza cy'umwimerere bashyizwe igorora, bahabwa amahirwe ntagereranwa #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni ishuri ryatangiye mu 2017, rikaba ryigisha ibyiciro bitatu, ikigizwe n'abatangizi ni ukuvuga abatangirira kuri zeru mu kukivuga no kucyandika neza, icyiciro cy'abari hagati bagerageza gukoresha uru rurimi n'abasanzwe baruzi ariko bifuza kugira ibyo bihugura cyangwa bongeraho.

Icyiciro cy'abatangizi biga mu gihe kingana n'amezi atandatu, icyiciro cya kabiri biga mu gihe kingana n'amezi ane mu gihe abasanzwe bakizi ariko bifuza kwihugura bazajya biga mu gihe cy'amezi abiri gusa.

Usibye kuba 'IFA SPEAK &TECH ACADEMY' ifasha abantu kwiga neza icyongereza inigisha ibijyanye n'ikoranabuhanga mu bintu bitandukanye, yaba mu bucuruzi, ubuhinzi, ubworozi n'ibindi.

Mu myaka ine ishize iri shuri rimaze kwigisha abasaga 200, bize neza Kandi bazi kuvuga icyongereza badategwa nk'uko intego y'iri shuri ibiteganya.

Bamwe mu bagannye irishuri kuhavoma ubumenyi mu kuvuga icyongereza badategwa bavuga ko baribonyemo ibyo bifuzaga byose, ubu bakaba ari intyoza mu gukoresha, kwandika no kuvuga icyongereza.

Nduwayezu Emmanuel ni umwe muri bo yagize ati ' Ubusanzwe ndi umunyeshuri, nari mfite gahunda yo kujya kwiga muri Amerika ariko nkagira ikibazo cy'uko ntarinzi kuvuga neza icyongereza kandi kujya kwiga hanze byansabaga gukora ibizamini, aho naziye kwiga muri iri shuri, ubu nzi kuvuga neza icyongereza mu ruhame, kuburyo byamfashije gutsinda neza ikizamini kizatuma njya gukomereza amasomo yanjye hanze, iri shuri ryadufashije kumenya neza icyongereza mu gihe gito gishoboka'

Umuhire Jolly nawe avuga ko kuva yajya kwiga icyongereza muri 'ICT FOR ALL IN ALL LTD' byamufashije kuzamura ubumenyi mu kuvuga neza icyongereza, kuburyo ubu abasha kukivugira mu ruhame adategwa, ndetse ngo ageze ku rwego nawe yarwigisha abandi

Ati ' Nagorwaga no kuba natinyuka kuvuga icyongereza kuko cyari gike cyane ntanakizi neza, ariko kuva natangira kwiga muri iri shuri ntewe ishema n'uburyo mvugira mu ruhame icyongereza ntategwa, nagira inama bagenzi banjye cyane urubyiruko kwiga iki cyongereza kuko bitinyura umuntu kandi bikanazamura ubushobozi bw'urukoresha, ubu nanjye nakigisha abandi'.

Umuyobozi mukuru w'iri shuri Theoneste Uwayezu asobanura ko amasomo atangwa aba ari mu byiciro bitatu, aho bigishwa mu buryo butandukanye babifashijwemo n'abarimu b'inzobere bafite, kandi bigakorwa mu gihe gito.

Yagize ati ' Amasomo atangwa mu byiciro bitatu bizwi nk'uko abatugana babyifuje, tugira icyiciro cy'abatangizi(beginner) biga amezi atandatu, abarimohagati ( intermediate) biga amezi ane n'ab'icyiro cyo hejuru basanzwe bazi icyongereza,ariko bashaka kugira ibyo bihuguramo biga amezi abiri, abiga muri ibi byiciro bitatu biga mu gitondo kuva saa mbiri kugeza saa tanu, saa munani kugeza saa kumi nimwe na saa kumi nimwe kugeza saa mbiri z'ijoro, bikorwe gutyo mu mibyizi no mu mpera z'icyumweru (weekend)."

Uyu muyobozi Uwayezu akomeza avuga ko mu ntego bafite ari ugufasha ababagana gutinyuka kuvuga neza icyongereza badategwa, yaba mu ruhame no murindi tumanaho iryo ariryo ryose,ibi bikanareba bamwe mu bayobozi bo mu nzego zitandukanye babyifuza.

Ati ' Intego dufite ni ukuzamura ubushobozi bw'abatugana bwo kuvuga neza icyongereza badategwa, byumwihariko abayobozi, abacuruzi ndetse n'abanyeshuri barangize amashuri y'isumbuye na za kaminuza, yaba kukivuga mu ruhame cyangwa mu bindi biganiro, umuntu watugannye mu gihe cy'amezi ane gusa aba afite ubumenyi buhagije bwo kukivuga neza, dukangurira abantu kutugana uburyo bwose yakwifuzamo kwiga turamworohereza akiga'

Nyuma y'ibi kandi iri shuri rinigisha abifuza kwiga gusobanura cyangwa guhindura indimi muzindi, nko gusobanura icyongereza mu kinyarwanda n'izindi(Translation), gukosora inyandiko zirimo amakosa(Proof Reading) n'ibindi bijyanye n'abakora ibizamini bitandukanye mu ndimi zitandukanye.

Akarusho kandi ni uko kwiga muri iri shuri bidasaba ubushobozi buhanitse, uwifuza kumenya ibindi bisobanuro wahamagara kuri izi nimero (+250) 788315054, (+250) 788302964



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/Kigali-Abifuza-kwiga-icyongereza-cy-umwimerere-bashyizwe-igorora-bahabwa-amahirwe-ntagereranwa

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)